Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro Lt Col Patrick Nyirishema yabwiye itangazamakuru ko ibiciro byahindutse ariko iby’umuturage ufite ubushobozi buke( ni ukuvuga ugura ama unite 15) bitahindutse. Inganda ngo zagabanyirijwe igiciro kugira ngo Made in Rwanda ikomeze itere imbere.
Nyirishema avuga ko impamvu igiciro cy’amashanyarazi cyagabanujwe ku nganda ari ukugira ngo abashoramari bakomeze gushora imari mu nganda z’u Rwanda.
Avuga ko Leta yashyize miliyari 10.5 Frw kugira ngo ifashe abashora imari mu nganda guhendukirwa n’umuriro.
Kuba umuriro wazamutse ngo akenshi biterwa n’uko Leta iba ishaka ko ikigo cy’igihugu gikwirakwiza amashanyarazi gikore akazi kacyo bicyoroheye.
Lt Col Nyirishema avuga ko hamwe mu hantu bagabanyirije igiciro ari mu bitaro kugira abarwayi babone serivisi zitabahenze zo kwa muganga kandi imashini zibavura zibe zifite ingufu zihoraho.
Ati: “ Twagerageje korohereza ibitaro kuko twese kwa muganga turahakenera.”
Ku byerekeye igipimo amashanyarazi agezeho agera mu baturage avuga ko bigeze ahantu heza ariko ko kubera ko mu Rwanda hubakwa inzu nyinshi, Ron Weiss avuga ko hari akazi kenshi bari gukora kugira ngo ingo z’abanyarwanda zibone amashanyarazi kandi ngo buri mwaka barashaka ko ingo zigera kuri miliyoni muri 2025 bazaba barayagejeje kubarenga miliyoni imwe.
Muri iki gihe ngo ingo 1.400. 000 nizo zifite umuriro, muri bo miliyoni imwe ukoresha umurongo mugari izindi zikoresha umuriro uva ku mashanyarazi y’izuba, n’ibindi
Muri 2024, REG irateganya kuzaba yarahaye abantu bikubye kabiri abawufite muri iki gihe.
Uko ibiciro bihagaze ubu:
-Abaturage bari basanzwe bagura unites 15 kuri Frw 89 bazakomeza bishyure ayo
-Uwaguraga unite guhera kuri 15 kugeza kuri 50 yishyuraga 182 Frw ubu azishyura 212 Frw
-Uwaguraga umuriro wa unites 50 ku mafaranga 210 Frw azijya yishyura 249 Frw.
-Uwaguraga umuriro wa unites zihera kuri 50 kuzamura akageza ku 100 Frw yari asanzwe yishyura 204Frw ubu azajya yishyura 227 Frw.
-Uwaguraga umuriro wa unites 100 kuzamura yari asanzwe ari 222 Frw ubu azajya awugura kuri 255 Frw.
-Inganda nto zakoreshaga umuriro uri munsi cyangwa ungana na kWh 22, 000 ku mwaka zikishyura amafaranga 110 ubu wazamutse ukaba uzagurwa 134
-Inganda ziciriritse zakoreshaga umuriro uri munsi cyangwa uri hejuru ya 22, 000-60 000 kWh ku mwaka bari basanzwe bishyura 87 Frw ubu bazishyura 103
-Inganda nini zakoresha kWh 660 000 ku mwaka zikishyura 80 Frw ubu zikazishyura 94 Frw
Igiciro cyaherukaga guhinduka muri 13,Kanama, 2018 .
Igiciro cyatangajwe kuri uyu 14, Mutarama, 2020 kizatangira gushyirwa mu bikorwa 21, Mutarama, 2020
Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW
Yesu yabivuze neza cyane ngo ufit’azongererwa. Abaherwe b’abanyenganda bagabanyirijwe ikiguzi cy’amashanyarazi, twe dusabwa kujya dusbizaho ayo Leta yabasoneye n’ayo yabongereye. Turacyakataje mu iterambere ry’ubudasa.
Hanyuma se ko aya rubanda rugufi yo yazamutse ibi byasobanurwa gute ? Hari umusazi kera yajyaga avuga ngo “n’akataraza kari inyuma”! Twamwitaga umusazi ariko maze kubona ko yavugaga ukuri !