Sat. Sep 21st, 2024

Ally Niyonzima ukina mu kibuga hagati yasinye amasezerano y’amezi atandatu muri Rayon Sports izamukoresha mu mikino yo kwishyura ya shampiyana ya 2019-2020.

Ally Niyonzima ubu yamaze kuba uwa Rayon

Ubuyobozi bwa Rayon Sports bwanyujije ubutumwa kuri Twitter, buratanga ko bwanejejwe no kwakira Ally Niyonzima mu muruyango mugari wa Rayon Sports ku masezerano y’amezi atandatu.

Ally Niyonzima ufite ubushobozi bwo gukina hagati mu kibuga asa n’uwugarira (Holding Midfielder) ndetse akaba yanakina yisunika afasha ba rutahizamu (Attacking Midfielder).

Yari amaze iminsi ari mu ikipe ya Bashaer FC muri Oman,  yagiyemo avuye muri APR FC mbere y’uko shampiyona ya 2019-2020 itangira.

Ally Niyonzima usanzwe unakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, aje muri Rayon Sports avuye mu  gihugu cya Oman.

Yanyuze mu makipe akomeye mu Rwanda nka AS Kigali ndetse na Mukura VS.

Sadate amuha ikaze

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *