Bizumungu Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Nyabisindu, Akagari ka Gitarama, Umurenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga, afite ubumuga yatewe n’impanuka y’imodoka yo muri 2010, ubu arasabwa miliyoni 10 Frw ngo abashe kujya kwivuriza mu Buhindi.
Bizumungu Jean Marie Vianney w’imyaka 37 y’amavuko yabwiye Umuseke ko yakoreye impanuka mu Mujyi wa Kigali, ajyanwa mu bitaro byitiriwe Umwami Faycal.
Avuga ko muri biriya Bitaro yahamaze igihe gito bakamwohereza mu bitaro bya Kabgayi hafi y’iwabo.
Nyuma yo guhabwa ubuvuzi bw’ibanze yahise asezererwa bamubwira ko asubira mu rugo kuko nta kindi abaganga bo mu Rwanda bari kumumarira, ariko ataha afite ubumuga bukomeye.
Abaganga bo mu bitaro bya Kabgayi bamuhuje n’umuganga wo mu Buhindi wamubwiye ko agomba gushaka ibihumbi 12 USD hatarimo amafaranga y’urugendo n’ay’umurwaza.
Bizumungu yabwiye Umunyamakuru w’Umuseke ko Miliyoni 3 Frw yishyuwe n’ubwishingizi yazitanze yivuza hano mu Rwanda, akaba yarasezerewe nta n’igiceri cya 100 Frw asigaranye.
Avuga ko hashize igihe uwo muganga wo mu Buhinde abimusabye none ikibazo nyamakuru afite kikaba ari ukubona ayo mafaranga yo kujya kwivuriza hanze mu Buhinde.
Mu kagare agendamo, arabyuka akajya gushakisha imibereho mu mugi wa Muhanga mu bucuruzi bwa Me 2 You akora.
Ngo muri ubu bucuruzi akuramo ibihumbi 40 Frw ahembwa ku kwezi agakuramo ayo akodeshamo aho aba andi akayifashisha mu kubona icyo kurya.
Ubuzima buramugoye kuko n’ubu bucuruzi hari igihe bwanga kubera uburibwe ajya agira bwo mu mugongo buturuka kuri buriya bumuga yatewe n’impanuka.
Avuga ko mu ijoro atajya atora agatotsi kubera ubu buribwe bw’umugongo.
Umugore we akimara kubona ko akoze impanuka, ntiyihanganiye ibi bibazo ahubwo yahise amuta arigendera.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga
BAVUGA NGO “AJYE” BIVA KU NSHINGA “KUJYA”. DORE NGABA ABIYITA “ABANYAMAKURU” IGIHUGU GIFITE MURI IKI GIHE. WABA UTARAJIJUKA, UGASHAKA KUJIJURA NDE?
@Naam, icyihutirwa nugushakira inkunga uwo muvandimwe wagize impanuka kuruta gusesengura inyandiko y’ umunyamakuru