Sat. Sep 21st, 2024

Urubyiruko rwo mu tugari tugize umurenge wa Karambi mu Karere ka Nyamasheke rwiyemeje kurushaho gukorana n’ubuyobozi ariko rukazajya rububaza uko bushyira mu bikorwa ibyo bwabemereye.

Ubuyobozi bwari buyoboye iyi nama yabereye ku biro by’Umurenge wa Karambi muri Nyamasheke

Rwahuye kuri uyu wa Gatatu rurumo abagize ihuriro ry’urubyiruko rifatanya mu gukumira ibyaha( Youth Volunteers), abagize Inama y’igihugu y’urubyiruko mu murenge n’abahagarariye amakoperative y’urubyiruko.

Zimwe mu ngingo baganiriyeho harimo kureba uko ubuyobozi bwazajya bubanza kubaza urubyiruko ibyo rwumva rwashoramo amafaranga bityo haba hari inkunga igashorwa ahantu humvikanyweho.

Ibi ngo bizakumira ko amafaranga ashorwa mu bintu urubyiruko rutihitiyemo bityo akaba yapfa ubusa.

Emmanuel Bikorimana wari uri muri biriya biganiro yabwiye Umuseke ko bo nk’urubyiruko bishimiye ko bazajya babanza kugishwa inama ku bibagenerwa kandi ko biteguye kuzakorana n’inzego bakareba niba ubuyobozi bwarashyize mu bikorwa ibyo bwemeye.

Ati: “Twishimiye ko tugiye gukorana n’ubuyobozi kurushaho bukamenya icyo dukeneye kwiteza mo imbere, niba ari ubworozi runaka bukaba ari ubwo, bukaba aribwo bushyirwamo inkunga kandi tukazareba niba bashyira mu bikorwa koko ibyo biyemeje.”

Bikorimana avuga ko mu gihe ubuyobozi buzaba butakurikije  ibyo bwiyemeje urubyiruko ruzajya rubibabaza binyuze mu baruhagarariye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karambi Emmanuel Uwizeyimana yijeje urubyiruko ubufatanye muri byose kugira ngo ibyo bemeranyijwe bikorwe neza.

Uwizeyimana yabijeje ubuvugizi kugira ngo bazahabwe ikigo cy’urubyiruko cyigisha imyuka ,TVET.

Imishinga y’urubyiruko izaterwa inkunga n’Umuryango  ‘Search for Common Ground’ ufite ikicaro gikuru Washington DC muri USA, ukaba warashinzwe muri 1982 n’umugabo witwa John D. Marks.

Umurenge wa Karambi ugizwe n’utugari dutanu aritwo, Gasovu, Kagarama, Gitwe, Rushyarara na  Kabuga.

Urubyiruko rwo mu murenge wa Karambi rwiyemeje gukorana n’ubuyobozi mu kwizamura ariko rukabubaza uko bushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *