Sat. Sep 21st, 2024

Muri Cameroun umunyeshuri yateye umwarimu icyumwa amujijije ko yamusohoye mu ishuri, bimuviramo kwitaba Imana.

Nyakwigendera Njomi Tchakounté Boris Kevin w’imyaka 26 yari amaze ibyumweru bibiri yigisha muri Lycée Nkolbisson de Yaoundé nk’umwarimu w’umusimbura.

Njomi Tchakounté Boris Kevin yahise ajyanwa mu bitaro bya kaminuza biherereye mu mugi wa Cameroun ariko ku bw’amahirwe make yahise ashiramo umwuka.

Ibi byose ngo byatangiye ubwo uyu ukekwaho kwica mwarimu we, yamusohoraga kuko yari yinjiye mu ishuri mwarimu yari yamaze kwinjira. Ibi ngo bifatwa nk’itegeko mu iki kigo ko nta munyeshuri ugomba kwinjira mu ishuri nyuma ya mwarimu.

Uyu munyeshuri ngo mwarimu akimusubiza hanze yahise amutera icyuma inshuro ebyiri ahita acika.

Minisitiri w’uburezi muri Cameroun, Nalova Nyonga yahise ajya gusura iki kigo cyabereyeho aya mahango ngo aganire n’abanyeshuri n’abarezi baho

Mu itangazo rya Minisitiri w’Uburezi yavuze ko iperereza riri gukorwa ngo uyu munyeshuri afatwe ahanirwe ibyo yakoze.

BBC

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

One thought on “Cameroun: Umunyeshuri yateye icyuma mwarimu kuko yamusohoye bimuviramo gupfa”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *