Fri. Sep 20th, 2024
  • Uwari umuyobozi wa Nyabimata watwikiwe imodoka yaregeye indishyi

Nsabimana Callixte wari wariyise ‘Majoro Sankara’ uyu munsi yakomeje kuburanishwa n’Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru ruburanisha ibyaha mpuzamanga n’ibyambukiranya imbibi kuko Ubushinjacyaha bwasanze nta mpamvu yo kuba yaburanishirizwa hamwe n’uwahoze muri RDF uri kuburanira mu rukiko rwa Gisirikare.

Sankara uyu munsi mu rukiko- Photo/RBA

Nsabimana Callixte alias Sankara ukurikiranyweho ibyaha birimo guhungabanya umutekano w’u Rwanda, tariki 24 Ukuboza 2019 yatashye ataburanye nyuma y’uko Ubushinjacyaha bugaragaje impungenge.

Izi mpungenge zari zishingiye ku kuba hari umusirikare Private Muhire Dieudonne wari watorotse igisirikare cy’u Rwanda akajya muri FLN na MRCD ari na yo Callixte yari abereye umuvugizi.

Ubushinjacyaha bwari bukiri kuganira busuzuma niba aba bombi baburanishirizwa mu rukiko rwa Gisirikare kuko bakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano.

Uyu munsi bwavuze ko bwasanze nta mpamvu yo kuba umusivile nka Sankara wari warihaye ipeti rya Majoro yaburanira mu rukiko rwa Gisirikare kuko uretse kuba bariya bombi bari bahuriye kuba bari muri iriya mitwe ihungabanya umutekano w’u Rwanda ariko nta rindi sano bafitanye.

Urukiko rwakomeje kuburanisha Sankara wakunze kwigamba ibitero byagabwe mu majyepfo y’u Rwanda bikanatwara ubuzima bwa bamwe.

Mu iburanisha ry’uyu munsi kandi, muri uru rubanza hakiriwe ikirego k’indishyi cyatanzwe na Nsengiyumva Vincent wari umunyamanga Nshingwabikorwa wa Nyabimata wagabwemo igitero akanatwikirwa imodoka ye igashya igakongoka.

Ubushinjacyaha bwahise butangira gusobanura ikirego cyabwo, bwavuze ko Sankara yahungiye muri Africa y’Epfo agahita yinjira mu ishyaka RNC [Ntiryemewe mu Rwanda] ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda.

Buvuga ko mu bikorwa bigize icyaha cyo kurema umutwe ugamije guhunganya umutekano w’u Rwanda, Sankara yashinze ishyaka ryaje kwihuriza hamwe n’andi bikabyara impuzamashyaka MRCD ikuriwe na Paul Rusesabagina.

Umushinjacyaha avuga ko Sankara wari no mu buyobozi bw’iyi mpuzamashyaka, yanaje kuba umuvugizi w’umutwe FLN wabyawe na MRCD.

Ubushinjacyaha buvuga ko ibikorwa byakozwe na FLN bikanahitana bamwe mu banyarwanda byabaga bikuriwe na Sankara kuko ari we wari umuvugizi w’uriya mutwe ahamagarira abawugize kwinjira muri buriya bwicanyi ndetse akanigamba ibyabaga byakozwe.

Bumurega ibyaha 16 birimo n’iby’Iterabwora, uyu munsi bwafashe umwanya wo gusobanura ikirego cyabwo ariko ntibwarangije, bukazakomeza tariki ya 28 z’uku kwezi kwa Mutarama ku munsi urubanza rwimuriweho.

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Sankara ntakiburanishirijwe hamwe n’uwatorotse RDF akajya muri FLN”
  1. Kuva na kera akiga muli University of Rwanda,Sankara wabonaga akunda politike.Ndetse si ubwa mbere afungwa.Umuntu yamugereranya na ex-minister Sendashonga,Nawe igihe yigaga muli University of Rwanda,yakoraga politike.Yarwanyaga president Habyarimana,kugeza ubwo yagiye muli FPR.Uretse ko nawe bitamuguye neza.Yaje kwicirwa muli Kenya.Singaye abavuga ko politike ari mbi.
    Nubwo ikiza bamwe,abandi ituma bagira ibibazo,bagafungwa cyangwa bakicwa.Amahirwe nuko benshi twanze kuyijyamo,nubwo tutabitewe n’imyemerere y’amadini nkuko bamwe bajya bavuga ngo ntibakora politike ngo kubera ko Yesu yabibabujije.

  2. Politiki ni mbi cyane cyane iyo ikiniwe mu bihugu bitagira demokarasi igisubizo urafungwa cyanggwa ukicwa cyangwa ukaburirwirengero.Ubwo bugizi bwa nabi bwose buzavanwaho maze abakoze amabi bose bahanwe nimana igihe izashyiriraho ubuyobozi bwayo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *