Fri. Sep 20th, 2024

Kuva Libya yatakaza Mohamar Kaddafi kugeza ubu yabaye isibaniro ry’intambara hagati y’abaturage ndetse haziramo n’ibindi bihugu bikomeye. Ubu ibihugu nka USA, u Bufaransa, Turikiya, Misiri, u Burusiya, Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Jordania n’ibindi biri kuhashaka ijambo…

Libya ya nyuma ya Kaddafi yabaye irimbi rya benshi kandi ‘yarahoze itemba amata n’ubuki’

Mu gusesengura impamvu ibi bihugu byose byahuriye muri Libya , uwahera kuri Turikiya ibijemo vuba ntiyaba atandukiriye.

Mu gihe gito gishize, Inteko ishinga amategeko ya Turikiya yemereje Perezida Erdogan kohereza ingabo ze muri Libya.

Turikiya ivuga ko yagiyeyo kurinda ko Guverinoma yemewe n’Umuryango w’abibumbye iyobowe na Fayez al-Serraj.

Igitangaje n’uko amakuru ava i Tripoli avuga ko ingabo za Turikiya zitaje zonyine ahubwo zazanye n’abarwanyi bo muri Syria.

Ku rundi ruhande hari abarwanyi bo mu Burusiya bafasha igice kirwanya Leta ya Serraj kiyobowe na Gen Khariffa Haftar.

Iyo urebye neza usanga haba muri Syria haba  no muri Libya, u Burusiya na Libya biri ku mpande zitandukanye.

Ikintu gikomeye kuri ibi bihugu byombi ni uko kugira ijambo muri Libya bizatuma bikomeza kurigira mu gihe kizaza mu gace Libya iherereyemo kose kandi bikabyongerera ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Ibihugu biri muri Libya , bifiteyo imigambi itandukanye.

Leta zunze ubumwe z’Abarabu, Misiri na Jordania biri ku ruhande rwa Gen Haftar, bikamuha intwaro n’ibindi byose akeneye mu rugamba ari mo.

Ku rundi ruhande Qatar na Turikiya biri ku ruhande rwa Guverinoma ya Serraj bivugwa ko yemewe n’Umuryango w’Abibumbye.

Ikindi gituma uku guhangana kw’ibihugu biri muri Libya kuba kubi cyane ni uko kugira ingaruka no ku bindi bibazo by’umutekano biri mu gace k’Africa Libya iherereyemo.

Kuba Libya ifite umutekano muke bituma Misiri itagoheka kuko ifite impungenge z’uko nayo yagerwamo n’uwo mutekano muke uri ku muturanyi.

Ubufaransa nk’igihugu gifitanye amateka na Libya   yahisemo gufasha Gen Haftar. Ubutaliyani nk’igihugu cyakolonije Libya yanze gushyigikira Haftar ahubwo ifasha Guverinoma ya Sarrej.

Byumvikane neza ko muri ibi bibazo , USA itabura kubyinjiramo nk’igihangange cya mbere ku isi.

USA muri iki kibazo izamo mu buryo buziguye binyuze mu bikorwa ikorera mu duce duturanye na Libya aho ivuga ko ihiga bukware abarwanyi ba Al Qaeda na Islamic State.

Impamvu ituma ibi bihugu n’isi yose byumva byajya mu kibazo cya Libya ni uko Libya ariyo ya mbere muri Africa yacukurwagamo( n’ubu kandi hari amahoro niko byagenda) petelori nyinshi.

Libya kandi ibitse gas nyinshi ikenewe ku isoko mpuzamahanga.

Libya kandi ni irembo ryiza ku bantu bashaka kujya mu Burayi mu buryo budakurikije amategeko banyuze mu Nyanja ya Mediterane ku ntera ya kilometero 2000.

Ikindi gituma ibihugu bikomeye bihanga ijisho muri Libya ni uko bitabaye maso Islamic State yayihindura indiri yayo n’indi mitwe y’iterabwoba ikavukira yo.

Muri rusange rero Libya  ni ahantu hateye impungenge isi yose kandi uko bigaragara ibibazo biri yo ntibizarangira vuba aha!

BBC

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

 

By admin

2 thoughts on “Impamvu Libya yabaye isibaniro…”
  1. Ariko se iyo umuntu yirata kurwana no kwica abantu,yumva nta kibazo afite?Reba ukuntu afashe iriya mbunda.Nta kindi imbunda imara uretse kwica abantu.Ariko ugasanga abantu ntacyo bibabwiye,ndetse benshi bakavuga ko iyo bishe abantu ngo baba bakorera Imana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *