Fri. Sep 20th, 2024

Musenyeri wa Diyoseze ya Butare mu Bangilikani, Mgr Nathan Gasatura avuga ko kuba Police iza kwigishiriza Gahunda ya ‘Gerayo Amahoro’ muri kiliziya atari ukwivanga kw’itorero kuko yaba inzego za Leta n’amadini bose bakorera abaturage.

Mgr Gasatura avuga ko kwigishiriza gahunda ya Gerayo Amahoro mu nsengero biri mu rwego rwo kuzuzanya hagamijwe umutekano w’Umunyarwanda

Police y’u Rwanda iri mu bukangurambaga bwiswe Gerayo Amahoro bugamije kurwanya impanuka, muri iyi minsi iri gukorana n’amadini n’amatorero.

Ejo ku cyumweru ubu bukangurambaga bwageze mu itorero ryy’Abangilikani mu gihe ku cyumweru cyari cyabanje iyi gahunda yanyujije buriya butumwa muri kiliziya Gatulika.

Musenyeri Nathan Gasatura yabwiye abaturage ko polisi y’u Rwanda yiyemeje kubabwirira muri za Kiliziya n’insengero gahunda ya Gerayo Amahoro mu rwego rwo kuzuzanya n’abanyamadini kugira Umunyarwanda ufite idini abarizwamo agire ubuzima buzira impanuka.

Ati “Aba Bakristu nibo baturage b’u Rwanda, nibo Leta iyobora, nibo polisi, n’ingabo bakorera kandi nibo Meya na Guverineri bayobora, mbese twese tubahuriyeho…”

Avuga ko ubusanzwe mu nsengero bigisha amahoro,bityo ngo na gahunda ya Gerayo Amahoro bazakomeza kuyivuga kuko nayo ireba ubuzima.

Yemeza ko nk’uko basanzwe bavuga izindi gahunda za Leta, gahunda ya Gerayo Amahoro nayo batazayibagirwa.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo CIP Sylvestre Twajamahoro avuga ko iki cyumweru ari icya 36 hatangiye ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro.

Ngo kuva yatangira byagaragaye ko impanuka zagabanutse ku kigero kiza kandi ngo nikomeza bizarushaho kuba byiza ubuzima bw’abakoresha umuhanda bubungabungwe.

CIP Twajamahoro avuga  ko Polisi  yahisemo kujya mu nsengero kuko ari hamwe mu hantu hahurira abantu benshi kandi nabo bakoresha umuhanda, bityo kubasanga ahantu hamwe bakabahera ubutumwa hamwe ngo biroroha kandi bikagira icyo bigeraho.

Bamwe mu bakiristu bari aho babwiye Umuseke ko gusobanurirwa uburyo bwiza bwo gukoresha umuhanda ari ingenzi kuri bo.

Eric Nkurunziza ati “Kudusobanurira iyi gahunda ni ingenzi kuri twe,  kuko usanga mu rusengero haba harimo abantu benshi kandi bose baba bakeneye kumenya uko umuhanda ukoreshwa.”

Polisi yasabye abagenda n’amaguru kutagira ibibarangaza igihe bari mu muhanda asaba abagenda bumva imiziki bakoresheje utwuma bashyira mu matwi kubireka kuko bishobora kubashyira mu kaga.

Isaba abatuye Huye n’abandi bose kujya banyura ku ruhande rw’ubumoso rw’umuhanda kugira ngo bagende bitegeye ibinyabiziga kuko iyi gitaye umuhanda umuntu aba akireba kurusha uko cyaza kimuturutse inyuma.

Ibyo byongera amahirwe yo kugihunga no kurokora impanuka kuko aba akireba.

Polisi yiyemeje kugeza ubukangurambaga bwa Gerayo Amahoro mu madini yose.
Abana bagomba gukura bumva akamaro ko gukoresha umuhanda neza

UMUSEKE.RW/HUYE

By admin

9 thoughts on “Kwigishiriza ‘Gerayo Amahoro’ muri Kiliziya si ukwivanga- Mgr Gasatura”
  1. Basenyeri,Pastors namwe Padiri,ibyo mukora muge mwibaza niba YEZU cyangwa PAWULO bari kubikora.Mwibuke ko nabo babanaga n’abanyepolitike bakomeye nka Herodi na Pilato.Nta na rimwe bacudikaga nabo cyangwa ngo babatumire kugirango babasengere nkuko mubikora (National Breakfast Prayer).Kubera ko bativangaga muli politike,ahubwo bakavuga amakosa y’abanyepolitike,niyo mpamvu babafungana ndetse bakabica.Muribuka Herodi yicisha Yohana Umubatiza kubera ko yamwamaganye kubera ubusambanyi.Sinari numva Padiri cyangwa Pastor wamaganye amakosa ya Mayor,Umupolisi cyangwa Gitifu.Ahubwo usanga babarata ko bashyizweho n’Imana.Ni muri ubwo buryo Yesu na Pawulo bavuze ko Abanyepolitike bazatoteza kandi bagafunga abakristu nyakuri,kubera ko berekana amakosa yabo.Aho kugirango mubikore,mwiyegereza abanyepolitike.Mwibuke ko amadini yagize uruhare rukomeye muli genocide yo muli 1994,kubera kwijandika muli politike.Kubera ko mwivanga muli politike cyane,ubu naretse gusenga burundu.Kereka nimbona idini ritivanga muli politike.Nzasengera mu mutima.

    1. Uranshekeje. Uretse ko ubwo bukangurambaga nta na politike mbonamo, Politike ntaho wayihungira n’aho uzajya hose izagusangayo. ubwo se uzanareka guhaha, ureke amashuri (wowe cg abana bawe) ureke kugenda mu muhanda kugeza ubonye ibitagendwamo na politike. hhh. Impamvu zo kureka gusenga burundu zo urwo ni rwitwazo ubwo n’ubundi ntiwabikundaga.

      1. Mbega umuntu ngo aratubeshya!!! Niko se Lily we,kuki uvuga ko ntaho wahungira politike?Uravuga ngo kujya guhaha,kujya ku ishuli no kugenda mu muhanda nabyo ni ukujya muli politike?
        Rwose emera ko utubeshya.Tandukanya kwemera kuyoborwa no gukora politike.

        1. Ntaho mbabeshye ndakakubura. Politiki nk’uburyo bwo kuyobora abantu jye mbona nta kintu na kimwe utazayisangamo. Niyo ishyiraho imirongo y’uburezi, ubucuruzi, imyubakire,……. atari ibyo buri wese yakora ibyo ashatse n’uko ashatse atitaye ku busugire n’umutekano by’abandi. Ubufatanye hagati y’izi nzego zombi iza leta n’iz’amadini rero numva ari inzira isanzwe y’imikoranire ituma buri rwose rugera ku nshingano. Ese iyo amadini yateguye ibiterane ko asaba polisi kuyafasha kandi ikaza ntuvuge ngo ko polisi yivanze mu giterane cy’idini kuki polisi yo itasaba amadini kuyafasha gutanga ubutumwa bunafitiye abo bayoboke akamaro kuyirusha. Impanuka zitwara ubuzima bw’abantu ni igihombo ku gihugu, imiryango ndetse n’amadini basengeramo. Igihe cyose ubufatanye bwa leta n’amadini bugamije ineza y’abanyarwanda nta mpamvu numva yo kuburwanya. Ariko byari ibitekerezo byanjye nawe ufite uko ubyumva ntitubipfe. Twese tuzagereyo amahoro

    2. Wowe witwa Gatarayiha,aho kureka gusenga kubera ko amadini yivanga muli politike,uzage mu bayehova.Ndabizi ko bativanga mu ntambara no muli politike.Nababayemo nubwo uretse ko nanze ko byananiye kuba umwe muri bo.Bagira amatwara ya hatari.Urugero,ubaye umuyehova wese agomba kujya kubwiriza.

  2. @Gatarayiha,menya ko amadini nayo ari institution iba yishakira umugati nk’abandi.Bitwaza bible ikabahahira.Batabonye icyacumi ntiwakongera kubabona mu nsengero.Kwivanga muli politike nabyo bibahesha umugati n’ibyubahiro.Kuba bakorera imana byo byibagirwe.Nubwo biyita “abakozi b’imana” cyangwa “abihayimana”,ntabwo aribyo.Baramutse koko bakorera imana isi yagira amahoro.
    Urugero,nta genocide yari kuba mu Rwanda.Wibuke ko muli 1994 abakristu mu Rwanda bari 97%.

  3. Nyakubahwa Musenyeri ntuzagwe muruzi urwita ikiziba kimwe na mugenzi wawe ku mana Musenyeri Ngengiyumva.Utazisanga nawe uri gucirwa urubanza nkurwe.Haracyari kare ngo ushyiremo feri.

    1. @ Gasore Louis,umenya washatse kuvuga Musenyeri Nsengiyumva Vincent wahoze ari muli Komite Nyobozi y’ishyaka MRND rya president Habyarimana ryateguye genocide.Bwira uyu musenyeri Gasatura ye kuzaba nka bagenzi be bo muli Anglican Church bakoze genocide.Abo ni Musenyeri Musabyimana Samuel wamaze abantu I Shyogwe,agafungirwa Arusha,Musenyeri Ruhumuriza Jonathan wahungiye mu Bwongereza na Musenyeri Nshamihigo Augustin wahungiye muli Australia.Ntibakatubeshye.Ariya makanzu n’imisaraba bambara,ntibikagire uwo bishuka.Biba ari ukwishakira umugati gusa bitwaje Bible.Uko basingizaga Leta ya mbere,ni nako basingiza Leta iriho.Na Habyarimana agarutse bakongera bakavuga ko ari Imana imushyizeho.Nta soni bagira.

  4. Nshuti, ibi ntibikabahume amaso ngo mubone ibindi Bose ari bibi. Nonex niba let’s itanze ubutumw ikabunyuza mumatorero ibyo ni ikibazo? Hari abantu bahora baregeye batajya babona ibyiza namba? Nkuko amadini yagize uruhare muri Genocide ninako yagize uruhare mukubaka urwanda muri aba bagabo harimo abishushanya gs harimo nabantu bimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *