Fri. Sep 20th, 2024

Abatuye n’abakorera ingendo mu mugi wa Kayonza baravuga ko imiterere ya Rigole ziri muri uriya mugi ziteje impungenge kuko zidatwikiriye ku buryo umunsi udashobora gushira hatagize ugwamo.

Rigole zo mu mugi wa Kayonza ziteje impungenge

Izi rigole ziri ku nkengero z’umuhanda w’amabuye uva ku masangano y’Umuhanda (Rond Point) ya Kayonza ugaca hagati ya gare n’amaduka komeza ugana ku isoko rya Kayonza.

Bashima ikorwa ry’uriya muhanda kuko watumye ubutaka bwo muri kariya gace burushaho kugira agaciro ariko bakanenga uburyo uyu muhanda ufite rigori zitubakiye kandi ari umuhanda ukunze gukoreshwa cyane.

Iryivuze Emmanule ati «Nko ku munsi w’isoko usanga abantu benshi bari mu nzira abandi bakora ibikorwa bitandukanye ukabona umwe aguyemo atanabitekerejeho.»

Aba baturage bavuga ko ikibabaje ari abana banyura muri uriya muhanda bava cyangwa bajya ku ishuri bakunda kuwukoreramo impanuka.

Nyinawumuntu Janvierre ati «Cyane cyane iyo imvura yaguye abana bagwamo hari n’abahavunikira, bibaye byiza batwikira hejuru kuko bishobora kuzateza impanuka ikomeye.»

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope avuga ko ibyo abaturage basaba byumvikana ariko ko bitari mu ngengo y’Imari y’uyu mwaka ariko ko bishobora gukorwa mu y’umwaka utaha wa 2020-2021.

Ati «Gahunda irahari ariko dushobora kuzabikora uyu mwaka w’ingengo y’imari urangiye tuzagenda tureba hari hantu turiya tuntu tugomba kujya niba koko aho bacururiza nta nzira yambukiranya ijyayo.»

Uyu muyobozi kandi avuga ko hari gahunda yo gukomeza kubaka indi mihanda mu nsisiro z’uriya mugi wa Kayonza.

Kuba zidakwikiriye ngo ziteza impanuka

Elia BYUKUSENGE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *