Sun. Nov 24th, 2024

Ikigo k’Igihugu gishinzwe iterambere ry’Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) kivuga ko cyeguriye za Koperative ubushobozi bwo gutubura no kugurisha imbuto ku bazishaka, Koperative zitubura zivuga ko  hari ibikoresho by’ibanze bibura bifuza ko RAB yagombye kubaha.

Ngo hari Toni 35 z’imbuto zitaragurishwa

Ubusanzwe RAB yajyaga itubura imbuto arik ikanagura izatubuwe na Koperative mbere yo kugera ku bazikeneye.

Umuyobozi Mukuru wa RAB, Dr Karangwa Patrick avuga ko ubu izi nshingano zeguriwe  Koperative zisanzwe zitubura imbuto.

Uyu muyobozi avuga ko bafashe iki kemezo kugira ngo ibijyanye no gutubura imbuto bibe umwuga kuri bariya basanzwe babikorwa aho gutegereza ko ikigo cya Leta ari cyo kizigura.

Yagize ati «Wasangaga binyura mu nzira ndende kugira ngo bishyurwe, amafaranga ya nkunganire azajya anyuzwa ku Karere ahabwe Koperative kandi mu gihe gito.»

Mu Kiganiro Umuseke wagiranye n’Umucungamutungo w’Ishyirahamwe ry’abahinzi-borozi ba Makera mu Murenge wa Nyamabuye, Nsengumuremyi Viateur, avuga ko guha Koperative ubushobozi bwo kwigurishiriza imbuto batubuye ari byiza ariko ko RAB yagombye kubegereza imashini zitera imiti ndetse n’izishinzwe kugenzura ko nta mbuto ifite  uruhumbu (Aflatoxines).

Akavuga ko bashima iyi Politiki y’ubuhinzi, ariko ko ishyirwa mu bikorwa ryayo ryagombye kugira ibindi biriherekeza kugira ngo Koperative zitagwa mu gihombo.

Ati «RAB yari ikwiriye guha ubumenyi abanyamuryango ba Koperative ikanabahuza n’abacuruzi b’inyongeramusaruro.»

Avuga ko iki kigo cy’Ubuhinzi n’Ubworozi cyari gikwiye kugirana ibiganiro na Koperative zitubura imbuto n’Ubuyobozi bw’Akarere zibarizwamo kugira ngo banoze imikoranire n’uburyo bazajya bishyurwa bidatinze.

Cyakora bamwe mu Banyamuryango ba Koperative IABM bavuga ko iyi gahunda yubahirijwe, yabafasha kujya babona amafaranga y’imbuto kare kuko RAB yaguraga imbuto ikabishyura hashize amezi 6, bayihaye imbuto, kandi amabwiriza avuga ko yagombye kubishyura nyuma y’iminsi 45 nubwo iyi minsi na yo yari myinshi.

Abanyamuryango bavuga ko bafite toni 35 z’ibigori batubuye batari babonera abuguzi.

Ubuyobozi bwa RAB buvuga ko hari imashini bafite bateganya kwegereza abatubuzi, kubahugura, bukanabizeza ko igiciro k’imbuto kizagabanuka kuko cyahendaga bitewe n’inzira byanyuzwagamo mbere.

Bamwe mu Banyamuryango ba Kopedative bavuga ko hakenewe imashini kugira ngo bashyire mu bikorwa iyi gahunda
Ishyirahamwe ry’abahinzi borozi ba Makera (IABM) riri mu yahawe gutubuda no kugurisha Imbuto y’ibigori

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *