Fri. Sep 20th, 2024

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Ambasaderi Solina Nyirahabimana avuga abagabo bahohotera abagore babo mu by’ukuri baba atari abagabo nyakuri, asaba abagabo bafata abagore babo neza ‘kujya bamagana abagabo babicira izina.’

Minisitiri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango Amb Solina Nyirahabimana asaba abagabo badahohotera abagore babo kujya bamagana ababikora

Amb Solina Nyirahabimana asanga umugabo wahohoteye umugore we hari ibyo aba atujuje kugira ngo yitwe umugabo nyakuri.

Ati: “ Birababaje kuba umugabo ahohotera umugore we cyangwa umwana agakomeza kwita umugabo. Burya mbona haba hari icyo abura kugira ngo akomeze kwitwa umugabo nyakuri.”

Min Nyirahabimana asaba abagabo bubaha kandi bagafata neza abo bashakanye kujya bamagara bagenzi babo bitwara nabi bagahohotera abo bashakanye.

Minisitiri Nyarahabimana Solina avuga ko iyo umugabo arengereye indangagaciro zibereye umugabo mwiza wubaha  uwo bashakanye aba amuhemukiye kandi akaba atakaje kimwe mu biranga umugabo mwiza.

Ikindi Minisitiri Nyirahabimana yavuze ni uruhare rw’amadini mu kwigisha abayoboke babo kwanga ihohoterwa.

Yabisabye abagize ihuriro ry’amadini rigamije kwita ku buzima ryitwa RICH(Rwanda Interfaith Council  in Health)

Ati: “ Tutambutse ubutumwa bwo kubwira abantu ko kurinda umwana ibyiza, agatozwa ingeso nziza bituma akura yirinda ikibi.Amadini yose yemeza ko indangagaciro uhaye umwana akiri muto arinda asaza akiyirimo”

Yabasabye kujya bigisha abayoboke babo gukomeza kumvisha abayoboke babo kwibuka itegeko ryo  gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda ariko abana bakaba aribo bahabwa iya mbere mu gukundwa no kurindwa ikibi.

Mu mibare yatanze harimo ivuga ko 13% by’abakorerwa ihohoterwa ari abana bafite munsji y’imyaka irindwi y’amavuko.

Avuga kandi ko kuba imirimo ingana na 76% ikorwa n’abagore batayihemberwa bikwiye kwamaganwa.

Ku rundi ruhande ariko ashimira urugaga rw’amadini mu kubungabunga ubuzima bw’abari bahohorwa, kandi akabashimra uruhare basanzwe bagira mu gukorana na Leta y’u Rwanda.

Arikibishopu wa Kigali Musenyeri Antoine Kambanda akaba ari we uyobora n’ihuriro RICH yavuze ko abangiza abana baba bica ejo hazaza heza h’u Rwanda, asaba inzego zibishinzwe gukomeza kwigisha abantu ububi bwabyo ariko n’amategeko agakurizwa.

Mgr Antoine Kambanda aha ikiganiro abanyamakuru

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *