Fri. Sep 20th, 2024

(VIDEO) Igihugu cya Norvège kemeye kwakira impunzi 600 zirimo iziherutse kuva muri Libya zikaza kuba zicumbikiwe mu Rwanda mu gihe zitegereje ibihugu bigomba kuzakira ndetse n’izindi zimaze igihe mu Rwanda zirimo izaturutse i Burundi no muri DRC.

Minisitiri w’Ubutabera muri Norvège, Jøran Kallmyr yasuye inkambi y’i Gashora

Mu mpera z’ukwezi kwa Nzeri 2019, Leta y’u Rwanda yatangiye kwakira Impunzi zo mu bihugu binyuranye byo muri Africa, ubu hari 299 nyuma y’uko Igihugu cya Sueden cyakiriye izindi zirindwi.

Ibihugu by’i Burayi birimo Norvège na Sweden, ni bimwe mu byagaragaje ubushake bwo kwakira izi mpunzi.

Ejo hashize ku wa Mbere, Minisitiri w’Ubutabera, unashinzwe abinjira n’abasohoka muri Norvège, Jøran Kallmyr, yatangaje ko igihugu ke kemeye kwakira impunzi 600 ziri mu Rwanda, ziganjemo izavuye muri Libya ziri mu nkambi y’agateganyo ya Gashora, Abanye-Congo bari mu nkambi ya Gicumbi ndetse n’Abarundi bari mu nkambi ya Mahama yo mu Karere ka Kirehe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi (MINEMA), Kayumba Olivier avuga ko nta gihe kiremezwa aba bazaba bamaze kugera muri Norvège, ariko ko bitazatinda mu gihe inzira zose bigomba kunyuramo zizaba zimaze guharurwa.

Ati “Igihe nta bwo tukizi ariko uburyo bwo kubitegura bugiye guhita butangira kuko bigomba kunyura mu nzira zinoze. ”

U Rwanda rwari rwemeye ko ruzakira impunzi 500, hakaba hari hamaze kuza abagera kuri 306 baturuka mu bihugu bya Eritrea, Ethiopia, Somalia, Sudani y’Epfo na Sudani, baje mu byiciro bitatu.

Kayumba Olivier avuga ko n’abandi babura ngo umubare u Rwanda rwemeye kwakira wuzure bazaza mu gihe cyose ibikorwa byo kwagura amacumbi bizaba bimaze kurangira.

Agira ati “Undi mubare wa 200 utaraza ni uko aho bashobora kurara hataratungana, ni byo turimo kugira ngo izo nyubako ziboneke hanyuma twuzuze umubare twiyemeje kwakira.”

Aba 600 bemewe kwakirwa na Norvège baziyongera ku bandi barindwi bo bamaze kugezwa ku butaka bwa Suède.

Ibi bivuze ko abagera kuri 299 ari bo basigaye mu nkambi y’agateganyo ya Gashora iherereye mu Karere ka Bugesera.

Impunzi zaturutse muri Libya zishimira uburyo zakiriwe mu Rwanda
Kayumba Olivier wo muri MINEMA yavuze ko bagiye gutegura uko ziriya mpunzi zizagenda
Zitabwaho uko bishoboka
Jøran Kallmyr yabwiye itangazamakuru ko igihugu ke gishima ubwitange bw’u Rwanda

Dieudonne NSHIMIYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Norvège yemeye kwakira  impunzi 600 ziri mu Rwanda…Harimo n’iz’Abarundi,…”
  1. Nibyiza cyane ko Norvège yemey kwakira impunzi arik nizereko itazakira abanya Lybia gusa nizindi mpunzi zabarundi naba congomani bazaba barimwo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *