Sun. Nov 24th, 2024

Abaturage bo mu mudugudu wa Murambi Akagari ka Muyange  mu murenge wa Kayumbu mu Karere ka Kamonyi guhera kuri uyu wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 batangiye gusana ikiraro cyangijwe n’imvura yaguye mu mpera z’Icyumweru gishize. Ngo bizafasha abana kugera ku ishuri.

Mu matari yo hagati muri Mutarama, 2020 barangiye gutema no gutunda ibiti

Abana benshi biga ku kigo cy’amashuri abanza cya Bushara ntibashoraga kugera ku ishuri biboroheye kuko ikiriya kiraro cyari cyarasenyutse ku kigero kirenga 80% kubera imvura yaguye ikazamura amazi akagisenya.

Kiriya kiraro ubusanzwe gihuza imirenge ya Kayenzi na Kayumbu hagati y’imidugudu ya Bushara, Akagari ka Nyamirama, Umurenge wa Kayenzi n’umudugudu wa Murambi , Akagari ka Muyange, Umurenge Kayumbu.

Abaturage bavuga ko mbere y’uko gisenyuka cyari ingirakamaro kuko bagikoreshaga bajya kurema isoko cyangwa kwivuza ku bitaro bya Remera Rukoma.

Abanyeshuri kandi niho bacaga bajya cyangwa bava kwiga ku kigo cy’amashuri cya Bushara.

Abenshi mu banyeshuri biga kuri  kiriya kigo baturuka mu mudugudu wa Murambi kuko bagera kuri 200 mu bana 273 biga kuri kiriya kigo nk’uko ubuyobozi bw’Umurenge wa Kayumbu bwabibwiye Umuseke.

Muri 2018 mu mezi ya Mata na Gicurasi, imvura yangije kiriya kiraro abaturage bagerageza kugisana kuko cyarimo umukokwe wa metero 20.

Bashyizemo ibitaka barahataba ariko haza kongera kwangizwa n’imvura yaguye mu mpera za 2019 n’ubu ikaba ikigwa mu Ntangiriro za 2020.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kayumbu Samuel Majyambere yabwiye Umuseke ko amazi aca munsi ya kiriya kiraro yigeze guhitana umwana, icyo gihe hari tariki 13, Ukuboza, 2019.

Nyuma y’ibi byose ngo abaturage bo mu mudugudu kiriya kiraro gicamo biyemeje kugikora bagashyiraho urutindo abana bazajya bacamo imvura yaguye, ntibibabuze kwiga.

Samuel Majyambere avuga ko kiriya gitekerezo kigamije kuba bishatsemo igisubizo mu gihe bategereje inkunga yatuma gikomera kurushaho.

Ati: “ Abaturage bagize igitekerezo cyo kubaka urutindo rufatiye ahantu kiriya cyagarukirije cyangirika k’uburyo abana babasha gukomeza kwiga mu gihe cy’imvura kandi n’ubuhahirane n’Umurenge wa Kayenzi bugakomeza.”

Abaturage ngo batangiye gushaka ibiti birebire kandi bikameye, bikaba byaratangiranye n’umuganda wabaye taliki 15, Mutarama, 2020.

Umwe mu baturage witwa Sindayigaya wo muri uriya mudugudu  usanzwe yarize ubwubatsi yateye akanyabugabo bagenzi be batangira kubaka urutindo.

Ibikorwa byo kurwubaka byatangiye kuri uyu wa Mbere taliki 20, Mutarama, 2020 mu muganda udasanzwe.

Umuyobozi w’Umurenge wa Kayumbu Samuel Majyambere avuga ko ibyo abaturage bakoze ari urugero rwo kwishakamo igisubizo kandi ngo Umurenge uzakorana n’Akarere barebe uburyo kiriya kiraro cyakubakwa kikazaramba.

Nyuma bakorera inginga bajya kubakira abana babi iteme ribafasha kugera ku ishuri
Babanje kubishishura
Bashinze imambo ndende bashyiraho imitambiko kugira ngo babone uko barambikaho ibiti byo kwambukiraho
Barangiye gutinda bukaba iteme
Abaturage barangije gukora ikiraro cyabo
Mu bushobozi bwabo bisannye iteme. Bakeneye abafasha kubaka iteme ry’ibyuma bikomeye

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Kamonyi : Batangiye kwisanira ikiraro giherutse kwangizwa n’imvura”
  1. urabeshya aha ntabwo ari mu RWANDA……..U RWANDA ni Singapour!!!!!! aha ni muri BENIN

  2. Intingo nkizi ziheruka ku mwami Musinga nyuma nyinshi zakozwe n’abadage. Ibaze ko turi muri 2020. Aha se imodoka yahaca?Ese Ministère y’ibikorwaremezo iracyariho cyangwa yahindutse baringa?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *