Fri. Sep 20th, 2024

Kabanda Albert wari usanzwe ari umukozi ushinzwe imari n’ubutegetsi (DAF) mu bitaro bya Byumba, akaba yaniteguraga gukora ubukwe, uyu munsi bamusanze yapfiriye iwe i Kanombe mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali.

Kabanda Albert ejo yiriwe mu kazi mu karere ka Gicumbi mu bitaro bya Byumva, ku mugoroba w’ejo ataha i Kanombe aho yari asanzwe atuye, mu rukerera rw’uyu munsi ku wa Kabiri bamusanze yapfuye.

Umuyobozi mukuru w’ibitaro bya Byumba, Dr Ntihabose Killy Colneille avuga ko ejo yasize nyakwigendera ari mu kazi ari muzima ndetse nta n’igicurane ataka.

Ati “Namusize ari mu kazi ngiye mu nama.”

Uyu muyobozi avuga ko nyakwigendera yari afite ubukwe tariki 02 Gashyantare 2020, akaba yendaga gufata ikiruhuko cyo kwitegura ibi birori yari kuzatangira ejo tariki 22 Mutarama.

Ati “Yari amanutse i Kigali hari ibintu agiye gukurikirana, yaje kwitaba imana mu rukerera.”

Yaburaga iminsi ibiri ngo atangire iki kiruhuko cyo kwitegura ubukwe bwe, akaba yapfiriye aho yari atuye i Kanombe.

Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Byumba yari amaze igihe gito akoramo, buvuga ko bwababajwe no kubura mugenzi wabo ndetse ko bwifatanyije n’umuryango wa nyakwigendera.

Umubiri wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro by’akarere ka Gasabo byo ku Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma rya nyuma.

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

6 thoughts on “Umukozi w’ibitaro bya Byumba witeguraga ubukwe yapfuye mu buryo butunguranye”
  1. Yooo!!!!!! Uwiteka yihanganishe uyu mukobwa bari bagiye kurushinga, ndetse n’ab’umuryango we Imana ibihanganishe nubwo bigoye kubyakira

    1. Imana imuhe iruhuko ridashira,umuryango we wihangane bambi,kandi Justine nawe imana iguhe kubyakira

  2. Mwakoze Gusa Kanombe Iba Muri Kicukiro Ntabwo Iba Gasabo. Ubutaha mujye mwita kubyo mwanditse.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *