Fri. Sep 20th, 2024

Ndabereye Augustin wahoze ari umuyobozi wungirije w’akarere ka Musanze, umugore we aherutse kwishinganisha kuri Perezida Paul Kagame, uyu munsi Urukiko Rwisumbuye rwa Musanze rutegetse ko akomeza gukurikiranwa afunze by’agateganyo.

Uyu Ndabere Augustin ukurikiranyweho ibyaha birimo gukubita no gukomeretsa ndetse no guhoza ku nkeke uwo bashakanye, yari yajuririye ikemezo cyo gufungwa by’agateganyo.

Ubujurire bwe yabuburanye mu byumweru bibiri bishize mu rukiko rwisumbuye rwa Musanze asaba kurekurwa agakurikiranwa ari hanze.

Uregwa wanatanze ingwate, yavugaga ko igihe amaze ari mu maboko y’Ubutabera yagikuyemo isomo ku buryo adashobora guhirahira atoroka ubutabera.

Yanavuze kandi ko umugore we aregwa guhohotera yanditse amwemerera Imbabazi mu gihe hari ubutumwa bwagaragajwe ko umugore w’uriya mugabo yandikiye Perezida Paul Kagame yishinganisha ndetse asaba ko umugabo we adakwiye kurekurwa kubera ibyo yamukoreye.

Uru rukiko uyu munsi rwasomye ikemezo cyarwo uregwa adahari, rwemeje ko uyu mugabo akomeza gufungwa by’agateganyo kuko impamvu yagaragaje asaba kurekurwa zidafite ishingiro.

Ubushinjacyaha bwo bwavugaga ko uregwa yatanze ubujurire bwe mu gihe kidakwiye kuko ubu urubanza rwe rugeze mu kuburanishwa mu mizi.

Bwavugaga kandi ko kurekura uregwa byabangamira iperereza kuko kuba afunzwe ari bwo buryo bwonyine butuma abonekera igihe.

Mu cyumweru gishize hari ibaruwa ndende yagaragaye y’umugore w’Uregwa wishinganishije kuri Perezida, yavugaga ko umugabo we yatangiye kumuhohotera kera ndetse agaragaza impungenge afite zo kuba urukiko rushobora kuba rwamurekura.

UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *