Thu. Jun 25th, 2026

Perezida w’u Burundi, Évariste Ndayishimiye,akaba n’ Umuyobozi mukuru w’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (African Union – AU), yihanganishije Abanya-venezuela bibasiwe n’umutingo ndetse abitabye Imana bivugwa bageze ku bageze kuri 32 naho abakomeretse ari 700. 

Mu gicuku cyo kuri uyu wa 25 Kamena 2026, mu gace ka Montalbán hafi y’Umujyi wa Caracas muri Venezuela, humvikanye n’umutingito ukomeye uri ku kigero cya 7.1 ,

Mu butumwa bwa Perezida w’u Burundi yanyujije kuri X, yavuze ko ababajwe n’uyu mutingito wo muri Venezuela ndetse ko umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe wifatanyije nabo.

Ati “Mu izina rya Afurika Yunze Ubumwe n’abaturage b’u Burundi, nihanganishije  guverinoma n’abaturage ba Venezuela , by’umwihariko imiryango yabuze ababo.”

Yakomeje agira ati “Amasengesho yange ari ku nzirakarengane n’imiryango yabo  kandi ndasengera n’abakomeretse gukira vuba.”

Ndayishimiye avuga kandi ko yifatanyije n’abari mu bikorwa by’ubutabazi kugira ngo Imana ibahe imbaraga mu gusohoza ubutumwa bwabo .

Ati “ Turi kumwe  n’abo bose bakozweho n’iyi nsanganya muri ibi bihe bikomeye, Imana ibahumurize.”

Ikigo cya Amerika Gishinzwe gukora ubushakashatsi ku bumenyi bw’Isi, kivuga ko umubare w’abapfiriye muri iryo nsanganya bashobora kuva ku 10.000 bakagera ku 100.000 bitewe n’uko inyubako zitandukanye zagwiriye abaturage.

kugeza ubu ubuyobozi buvuga ko abapfuye ari 32 ariko bashobora gukomea kwiyongera

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *