Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, yavuye mu kiganiro yari yagiranye n’umunyamakuru wa NBC, Kristen Welker kitarangiye, nyuma y’impaka zikomeye zabavutseho ubwo yamubazaga ibimenyetso ashingiraho avuga ko amatora amwe yabayemo uburiganya.
Ibi byabaye ku Cyumweru tariki ya 7 Kamena 2026, mu kiganiro cyihariye cyitwa “Meet the Press” gitambuka kuri Television ya NBC. Muri icyo kiganiro, impande zombi zaganiriye ku bibazo bitandukanye birebana na politiki y’Amerika ndetse n’ibibazo mpuzamahanga.
Mu ngingo zagarutsweho harimo intambara hagati ya Iran na Israel, aho Trump yashimangiye ko Amerika igomba gukomeza gukumira Iran kugira ngo idatunga intwaro za kirimbuzi. Yavuze ko nubwo hari imbogamizi zabayeho mu bihe byashize, hari intambwe imaze guterwa mu kuzihashya.
Icyakora, ikiganiro cyafashe indi ntera ubwo Trump yongeye kuvuga ko amatora yo mu 2020 ndetse n’amatora y’ibanze yabereye muri Leta ya California muri Kamena 2026 yaranzwe n’uburiganya. Umunyamakuru, Welker yahise amusaba gutanga ibimenyetso bishyigikira ibyo avuze.
Trump yavuze ko ibyo ashingiraho ari ibyo yabonye n’ibyo yumvise, ariko umunyamakuru amusubiza ko ibyo bidashobora gufatwa nk’ibimenyetso bifatika. Ibyo byatumye impaka zikaza umurego hagati yabo.
Mu magambo akarishye, Trump yashinje ababaraga amajwi kuba abanyabinyoma, nyuma aza no kubwira Welker ko na we ari umunyabinyoma. Umunyamakuru yamusubije ko akora akazi ke mu buryo butabogamye kandi amusaba gukomeza ikiganiro.
Impaka zakomeje gukomera kugeza ubwo Trump yavuze ko Welker ashobora kuba ari “umunyabinyoma cyangwa igicucu,” mbere yo gutangaza ko ashaka ko ikiganiro kirangirira aho.
Trump, ati “Reka dusoreze aha. Wakoze nshuti yanjye, ugire ibihe byiza.”
Welker yagerageje gukomeza ikiganiro, ariko Trump amuca mu ijambo, amwibutsa ko yari amaze igihe kinini amuha umwanya wo kubaza ibibazo. Yanenze itangazamakuru kuko hari bamwe mu banyamakuru barikorera, abashinja gutanga amakuru ayobya abaturage.
Yagize ati “Mugomba gukosora amakuru mutanga. Igihugu nticyakomeza kwamamara, mu gihe gifite itangazamakuru riyobya abantu.”
Nyuma y’ayo magambo, Trump yahaye amarenga itsinda ryari riri kuri camera, aribwira ko ikiganiro kirangiye, avuga ati “Twagenda.” Yahise ahaguruka ava aho ikiganiro cyaberaga, bituma kirangira kitageze ku musozo wari uteganyijwe cyabe ko cyari kigeze ku munota wa 50.
Iki si cyo gihe cya mbere Trump agaragaza kutavuga rumwe n’ibitangazamakuru bikomeye byo muri Amerika. Mu bihe bitandukanye, yakunze kubishinja kubogama no kumwibasira mu buryo bwa politiki.

