Fri. Sep 20th, 2024

Flavia Uwizeye witeguraga kurangiza Kaminuza muri Gicurasi, 2020 yaraye anyereye mu bwogero (douche) yitura hasi bimuviramo urupfu. Yigaga muri Kaminuza yigisha ubukerarugendo, ubukungu n’ikoranabuhanga( University of Tourism and Business Studies). 

Flavia Uwizeye yiteguraga kurangiza amasomo ye muri iriya Kaminuza

Uwizeye kandi ngo yari amaze amezi ane akoze ubukwe, akaba yari atuye hafi ya Kaminuza yigagaho.

Umuyobozi w’abanyeshuri biga muri iriya Kaminuza, Viateur Nyiribakwe yabwiye Umuseke ko Uwizeye yari mu  banyeshuri biteguraga kuzarangiza amasomo uyu mwaka.

Amakuru avuga ko Flavia Uwizeye akomoka mu Ntara y’Iburasirazuba, ababyeyi be batashye mu Rwanda baturutse Tanzania.

Viateur Nyiribakwe avuga ko umurambo w’Uwizeye wajyanywe ku Bitaro bya Kacyiru gusuzumwa.

We na bagenzi biganaga biteguraga kuzarangiza amasomo taliki 07 Gicurasi, 2020.

Jean Pierre NIZEYIMANA
UMUSEKE.RW

By admin

9 thoughts on “Kicukiro: Uwiteguraga kurangiza Kaminuza yaguye mu bwogero arapfa”
  1. RIP Madam.Wa mugani tugendana urupfu.Tujye duhora twiteguye.Ntawe rutinya.Rutwara impinja,abana,abasore,inkumi,abasaza n’abakecuru.Ikibazo nuko turutekerazo gusa iyo uwacu apfuye.
    Twamara kumushyingura bikarangira,ukagirango twebwe ntabwo urupfu rutureba.

  2. Disi uko bigaragara yari atwite.Nuko ikinyamakuru cyabihishe.Urupfu ruragatsindwa wa mugani.Twese ntihakagire uvuga ngo azi aho upfuye aba agiye.Bamwe bavuga ko upfuye aba yitabye imana,abandi bakavuga ko aba agiye mu gitaka akazazuka ku munsi w’imperuka,niba yari umukristu nyawe.Ukuri ntawe ukuzi.

  3. Ngo “…ababyeyi be batashye mu Rwanda baturutse Tanzania”? Ibi se mubizanye ngo bimare iki muri iyi nkuru koko? Imana imwakire, ni inkuru ibabaje pe.

  4. Imana imwakire njyew icyo muziho yari umuririmbyi kurusengero rwacu”Rehoboth church” ahobbakunze kwita ku kidendezi i kanombe kwa Mana warakoze. duhore twiteguye kdi ibyiza dutegure imirimo myiza tuzasiga ku isi! niyigendere Imana yamukunze kuturusha

  5. Inkuru ntabwo yuzuye , yaguye muri douche arapfa ,ayo makuru yuko yazize kugwa muri douche wayabwiwe nande ?hari se abo banana munzu babibonye cg wagiranye nabo ikiganiro bakubwira uko byagenze ? Ibyo nibyo dukeneye kumenya kurusha ibyo kutubwira ko ababyeyi be bavuye Tanzania ,n’ibyuko yari agiye kurangiza Kaminuza.

    1. Nange nibajije aho Tanzania ihuriye nurupfu rwe. wasanga umunyamakuru yashakaga kumvikanisha ko kuba yari arangije kaminuza kandi yaraciye ku mipaka imwe nimwe byamuhaga amahirwe yejo hazaza heza. Imana imwakire natwe turi muri transit tukugana Nyagasani uzatwakire

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *