Fri. Sep 20th, 2024

Muhanga: Ndayisenga Shadrack wo mu Mudugudu wa Nyamirama, Akagari ka Nyakabungo, Umurenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango yabwiye Umuvunyi Mukuru, Murekezi Anastase ko hari umuntu ushinzwe Umutekano wamuteye icyuma umubiri wose bimuviramo uburemba.

Umuvunyi Mukuru Anastase Murekezi avuga ko ikibazo cy’uriya musore agiye gusaba Urukiko rukihutisha urubanza

Ibi Ndayisenga Shadrack yabivugiye mu nteko y’abaturage mu biganiro byarimo n’Umubunyi Mukuru byatangiye kuri uyu wa kabiri taliki ya 21 Mutarama 2020.

Ndayisenga avuga ko yakoraga mu Kabari ko mu Mugi wa Muhanga, yakira abakiliya bane barimo abagabo babiri n’abakobwa babiri.

Abo bakiliya bamusabye kubashakira aho baruhukira kuko batifuza kwicara mu kabari. Hashize umwanya muto bumva abakobwa bavugije induru bihutira gutabara.

Ati: “Nahageze mbere nsanga Umusirikare arimo gukubita umukobwa arangije kumukuramo amenyo abiri, ambwira ko ari jye akurikizaho.”

Uyu musore yavuze ko uwo musirikare yamuteye inkota mu nda yangiza imitsi yose, ajyanwa mu Bitaro asuzumwe basanga yabaye ikiremba.

Ati: “Twaraburanye aratsindwa, Urukiko rwa Gisirikare rumukatira igifungo k’imyaka itatu n’indishyi ya Miliyoni 7Frw arajurira.”

Ndayisenga yabwiye Umuvunyi Mukuru ko yatunguwe no kumva mu Bujurire uwo musirikare agizwe umwere.

Avuga ko ubu nta mugore azashaka kuko ubuzima bwe bwarangije kwangirika akaba adashobora kubyara.

Avuga kandi ko atewe impungenge no kuba ashobora gutakaza ubuzima kubera ko yandikiye Urukiko rw’Ubujurire rutari urwa gisirikare asaba kurenganurwa.

Umuvunyi Mukuru Murekezi Anastase avuga ko agiye gukurikirana iki kibazo akibutsa Urukiko kwihutisha uru rubanza.

Yagize ati: “Ubucamanza burigenga gusa urampa kopi y’ibaruwa wanditse kugira ngo nzayihereho nibutsa Urukiko.”

Murekezi yibukije abaturage ko 6% by’imanza zicibwa basanze ari akarengane, imanza 94% ni zo zacibwa neza.

Uyu Muyobozi yakozwe ku mutima n’umukecuru witwa Mujawayezu Petronille SACCO yimye amafaranga ye akavuga ko, ahabwa Frw 3500 amutunga ku kwezi, avuga ko ari make cyane.

Umuvunyi Mukuru, Anastase Murekezi yasabye Ubuyobozi bw’Akarere guhesha uriya mukecuru amafaranga mu maguru mashya.

Mu Karere ka Muhanga, Abakozi b’Urwego rw’Umuvunyi baramara icyumweru mu Mirenge 12 bakemura ibibazo by’akarengane na ruswa.

Ndayisenga Shadrack uvuga ko yagizwe ikiremba biturutse ku nkota yatewe n’umusirikare ni uwambaye ishati irimo karokaro mu bahagaye imbere ku murongo
Inzego zitandukanye zakurikiraga ibiganiro banandika ibibazo

MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga.

By admin

2 thoughts on “Yaganyiye Umuvunyi uko yagizwe ikiremba n’umusirikare, Urukiko rukamugira umwere”
  1. Ndabaza impamvu handikwa inkuru ivuga uturere tubiri twabereyemo ikintu, muri title haravuga akarere ka muhanga ariko munkuru hagati hakabamo akarere ka Ruhango! Ubwo twamenya inkuru yabaye gute ko ariyo twagize urujijo rwaho inkuru yabereye.

  2. Birumvikana ariko mujye musoma mwitonze. Hari aho atuye, hari naho yakoreraga ari naho yahohotewe n’uyu muririkari w’umunyarugomo.
    Rwose narenganurwe, uyu musirikari wamuhohoteye abihanirwe bikomeye, kandi umutekano we ukurikiranwe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *