Sun. Nov 24th, 2024

Mukareta Beatrice avuga ko uwiyise Komanda wa Police yamutekeye umutwe akamwambura ibihumbi 100 Frw amwizeza kuzamufungurira umugabo we wafashwe avuye muri Uganda yanyuze mu nzira zitemewe n’amategeko. Yasubiriyemo Umuseke ibiganiro yagiranye n’uriya mutekamutwe.

Mukareta Beatrice yasubiriyemo Umuseke ibiganiro yagiye agirana n’umutekamutwe wiyitaga Komanda wa Police

Mukareta avuga ko umugabo we yafashwe avuye muri Uganda yanyuze mu nzira zitemewe n’amategeko avuye kunywa Kanyanga muri kiriya gihugu.

Ati “Amaze gusinda agacupa agashyira mu mufuka karimo indi, agarutse baramufashe bajya kumufunga, hatarashira ibyumweru bibiri, na murumuna we na we ajyayo agarutse baramufata baramufunga, ubwo naravuze nti babafunze kubera amakosa yabo.”

Avuga mu bamaze kubafunga yajyaga kubasura kuri station police ya Murindi,  iri mu murenge wa Kaniga mu karere ka Gicumbi.

Ngo mu gihe yari ategereje ko bazaburanishwa bagakatirwa, umukuru w’Umudugudu yaje kumureba amubwira ko hari abantu bamuhamagaye kuri Telephone bamushaka.

Mukareta avuga ko uyu muntu wamuhamagaye kuri telephone y’Umukuru w’Umudugudu, yamubwiraga ko ari komanda wa Police, bagirana ikiganiro giteye gitya…

Uwigize Komanda: Uraho Mukareta madamu wa Nkurikiyimari?

Mukareta: Ndaho.

Uwigize Komanda: Uraho n’abana?

 Mukareta: yego.

Uwigize Komanda: Umugabo wawe ni we ujya Uganda akazana ibiyobyabwenge?

 Mukareta: Yego

Uwigize Komanda: Twari tugiye kubakatira imyaka irindwi, we na murumuna we, none nagize imbabazi kubera uyu musaza.

Mukareta: Yego, ni umusaza  ageze muri mirongo itanu n’indi, n’ ubundi umuntu iyo umuhannye akanga, nta kundi.

Uwigize Komanda: Oya, mukecu, mugirire imbabazi kubera ko ari umusaza, na murumuna we mbaciye amande y’ibihumbi ijana (100 000 Frw) ngo mbarekure batahe. Abo bari kumwe bari  bagiye kubamanura, ariko bo nabarekeye ahangaha.

MukaretaTuri abacyene, turi mu kiciro cya mbere, nta kintu dufite, nta bushobozi dufite.

Uwigize komanda arakupa, na Mukareta  arataha kuko bwari bwije.

Mu gitondo cyakurikiye uwo munsi umukuru w’umudugudu yaragarutse amuha telefoni (Mukareta)  amubwira ko Komanda wa Police yongeye kumuhamagara amushaka.

Uwigize KomandaMuce inkoni izamba, n’ubundi umuntu iyo ari muri gereza ayambwa n’uri hanze, bagiye kubajyana, ese bazagaruka bagusange aho?

Yongeyeho ati “Ayo mafaranga aramutse abonetse rwose ntibakongera kurara  muri kasho.”

Bigeze  nimugoroba, Mukareta yabiganiriye nyirabukwe amubwira ko yagize amakenga, ko n’ ubundi umuntu atanga ruswa ikaribwa kandi umuntu ntarekurwe, gusa kuko telefoni babonaga yavuye ku mukuru w’umudugudu bumvaga atari abatekamutwe.

Ngo nyirabukwe yamusabye kugurisha umurima bagafunguza abahungu be, na we ntiyazuyaje bahita bashaka umuguzi abaha ibihumbi 200 Frw.

Bongeye kuvugana n’uwo wari wigize komanda bamaze kohereza amafaranga kuri telefoni, kuko yari amaze kubabwira ko batakwirirwa bivuna ngo baraza kuri station police ya Murindi, ndetse ngo bari gusanga yagiye mu nama, gusa ngo bamaze kuyohereza bongeye kugirana ikiganiro…

Uwigize Komanda: Byatunganye ngiye kubwira umupolisi uhari abasohore

Mukareta:  Yego

Bategereje ko abantu babo babageraho baraheba, bugorobye begera mudugudu bamubaza uko byagenze na we ababwira ko nta yandi makuru azi.

Mukareta ngo yazindukiye kuri gereza asanga bagifunze. Ngo yageze yo na bo bagirana ikiganiro gisa nk’aho ari gishya mu matwi yabo.

Ngo yababajije icyatumye badataha kandi bagombye kuba baraye bageze mu rugo, birabatungura, ababwiye iby’amafranga yaraye yoherereje uwiyise Komanda noneho bibatera urujijo.

Ngo ubwo baganiraga ibi ni bwo abapolisi barabarogoye, Mukareta ahita abatekerereza ibyamubayeho, bahita bumva ko bamutekeye umutwe.

Infungwa nazo zitiUbwo duhere muri gereza n’umurima  ugende?”

Inzego zibishinzwe zahise zikora iperereza zisanga ya nimero y’uwiyita Komanda wa Police ari umutekamutwe.

Inzego z’Umutekano (RDF na Police) ziherutse gusura abaturage bo muri kariya gace zibagira inama kujya bashishoza mu gihe hari umuntu ubahamagaye batamuzi bakumva aganisha ku mafaranga cyangwa ku kindi cyose kidasobanutse.

Izi nzego zombi zateranyije amafaranga yagurishijwe umurima wa Mukareta Beatrice (200 000 Frw) uri mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe ndetse zisaba ubuyobozi bw’akarere guhuza uwaguze umurima wa Mukareta akawumusubiza ku bwumvikane.

Mukareta yasubijwe umurima we, arashima inzego zose zabigizemo uruhare ariko akanavuga ko buriya butekamutwe yakorewe yabukuyemo isomo.

Ati “Nta muntu uzongera kuza ngo ambwire ibintu, yaba ari mwene mama ngo mbyemere,  ibi navanyemo ishuri rirerire cyane, yewe nzajya mbanza ngere kuri abo bayobozi.”

Mukareta avuga ko umugabo we  ubu yakatiwe umwaka akaba ategereje ko arangiza igihano akagaruka mu rugo.

Umuyobozi w’Akarere Ndayambaje Felix, mu nteko yasabye abaturage kuba maso
Bahawe impanuro ko bagomba kwitwararika

Evence NGIRABATWARE
UMUSEKE.RW/GICUMBI

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *