Fri. Sep 20th, 2024

Ikegeranyo kigaragaza uko Leta zishyira imbaraga mu kurwanya ruswa kikaba gisorwa buri mwaka n’Umuryango urwanya ruswa n’Akarengane (Transparency International), icyo muri 2019 cyasohotse kuri uyu wa 23 Mutarama 2020 kigaragaza ko u Rwanda rwasubiye inyuma mu manota no ku mwanya rwariho mu kurwanya ruswa, ruri ku mwanya wa 51 ku Isi mu bihugu birimo ruswa nke.

Icyo ni ikiganza kiswe icyo gukumira ruswa cyahanzwe na Ahmed Al Bahrani wo muri Irak, cyashyizwe hafi y’inyubako ya Kigali Convention Center mu mpera z’umwaka ushize

Raporo igaragaza ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 51 kimwe n’ibihugu bine, Ibirwa bya Grenada, Ubutaliyani, Malaysia, na Saudi Arabia, byose bigahurira ku manota 53%.

Transparency International ivuga u Rwanda rwatakaje amanota atatu ugereranyije n’ayo rwari rufite muri raporo iheruka ya 2018, agera kuri 56%, ndetse ruva ku mwanya wa 48 rwariho ku Isi.

U Rwanda ni urwa kane muri Africa, ruri inyuma y’Ibirwa bya Seychelles, Botswana n’Ibirwa bya Cap Vert/Cape Verde.

Mu Karere k’Ibiyaga Bigari, u Rwanda ruri ku mwanya wa mbere mu bihugu bitarangwamo ruswa, rukurikiwe na Tanzania ifite amanota 37, Kenyana na Uganda zinganya amanota 28, n’u Burundi bufite amanota 19 naho DR.Congo ifite amanota 18.

Ku Isi, igihugu cya Denmark na New Zealand biri ku mwanya wa mbere n’amanota 87% mu gihe Somalia ya nyuma ifite amanota 9 gusa.

Ibi bihugu bya mbere kimwe ni icyo ku mugabane w’Uburayi ikindi ni icyo ku wa Oceania, bikurikiwe na Finland (86%), Singapore na Sweden na Switzerland/Ubusuwisi (Suisse) uko ari bitatu binganya amanota 85%.

Transparency International Rwanda, ivuga ko iyi raporo isanzwe ishingira ku makuru atangwa n’ibigo bitandukanye bikomeye ku Isi, ku Rwanda ngo hifashishijwe ibigo 7 birimo WEF (World Economic Forum), ikavuga ko ariya manota yagabanutse kubera ko bimwe muri biriya bigo byatanze amanota make  ku Rwanda nka WEF yararuhaye 77% mu gihe ubushize yari yaruhaye 85%.

Ndetse n’ikigo kitwa Bertelsmann cyagabanyije amanota cyahaga u Rwanda.

NIYONKURU Martin
UMUSEKE.RW

By admin

4 thoughts on “U Rwanda rwasubiye inyuma imyanya 3 mu kurwanya ruswa, ni urwa 51 ku Isi”
  1. Yewe ruswa irimo kuzamuka rwose, leta niyongeremo imbaraga cyane mu batanga amasoko ya leta.

  2. Nimujya kureba ruswa uko iteye mujye mureba igishinga cyadindiye abanyamakuru bajya kucyandikaho bakababwa ubundi bene ibinyamakuru ngo ariko iyo nkuru urayishakaho iki umunyamakuru akazinga umurizo da

  3. Igipimo nyacyo ariko batitaho ni imishahara ihabwa inzego zimwe nk’abasirikari bo hejuru cyanga abanyepolitiki bashobora gucengera mu baturage. Bayihabwa nka ruswa ngo barengere ubutegetsi buriho. Iyo mishahara ntaho iba ihuriye n’amikoro y’igihugu. Nguko uko abo bategetsi baceceka iyo abaperezida – cyane cyane aabo muri Afurika – bajyana imitungo mu mahanga cyanga bakirirwa mu maraha muri Amerika cyanga mu Bulayi. Ibi nabyo bikwiye kwongerwa mu bipimo bya ruswa.

    1. Ubivuze neza kuko umuntu ntabwo yaguhemba miliyoni zingahe na V8 ngo nurangiza ujye kuvuga ibibazo by’abaturage. Uhita uceceka ukamuramyango atazakubikira imbehe.Ibaze nka meya amafaranga ahembwa ugereranyije na mwalimu barangirije amashuli rimwe? Uwo gakweto nagiricyo avuga ku karengane akorerwa bazamwita inyangarwanda numwanzi, umugome w’ibyiza twagezeho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *