Fri. Sep 20th, 2024

Igenzura rigaragaza ko RSSB ifitiye umwenda wa miliyoni 250Frw Ibitaro byo mu Ntara y’Amajyaruguru
Ababiyobora bavuga ko kuba RSSB itishyura bisubiza inyuma serivise, bigatuma imyenda yiyongera
*Ibitaro bya Ruli bivuga ikibazo byavuzweho muri Raporo cyakemutse.

Gakenke: Mu Bitaro bya Ruli ngo imisanzu y’abakozi isaga miliyoni 11Frw y’amezi 6 yagombaga kujya mu Kigega Agaciro Development Fund yatanzwemo imisoro y’Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro, mu gihe ibi bitaro byari birimo iki kigo asaga miliyoni 30Frw.

Ibitaro bya Ruli bivuga ko bishoboka ko ibisobanuro byahawe Abagenzuzi b’Imari ya Leta bitabanyuze

Mu nama yabereye mu Karere ka Musanze imurika ry’ibyavuye mu igenzura ryakorewe ibitaro 7 biri mu Ntara y’Amajyaruguru, hagaragajwe ibibazo birimo imicungire mibi y’umutungo w’ibi bitaro, serivisi ndetse no kuba ibitaro bimwe na bimwe bifite umwanda n’ibikoresho bishaje.

Izo nyubako zishaje ngo ziteye impungenge ababikoresha, cyane abarwayi babigana.

Igenzura ryakozwe uhereye mu mwaka wa 2017, 2018 kugeza muri 2019 ryagaragaje ko Ibitaro bya Ruli hari amafaranga y’imisanzu y’abakozi yagombaga kujya mu Kigega Agaciro Development Fund, ariko ntiyatangwa ahubwo ubuyobozi buyishyuramo Imisoro.

Byari bifite umwenda wa miliyoni zisaga 30Frw byaciwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) bitewe n’uko byacumbikiraga abakozi mu gihe itegeko rivuga ko iyo mu mushahara w’umukozi harimo no kumucumbikira nta bundi bufasha bujyana n’icumbi aba yemerewe guhabwa.

Raporo y’umugenzuzi yanagaragaje ko iki kibazo kimaze imyaka igera kuri itatu, amafaranga ya RRA akaba atarishyurwa ndetse n’abakozi bakaba batagitanga ayo mafaranga.

Igaragaza ko ubuyobozi bw’Ibitaro bwakoze ibi nkana bitewe n’uko Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Imahoro cyari hafi kubafungira Konti hanyuma bakanzura gukoresha amafaranga yari agenewe Ikigega Agaciro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Ruli, Dr. KANEZA Deogratias na we yatubwiye ko amafaranga yakoreshejwe muri buriya buryo, ariko avuga ko ubu yamaze kwishyurwa bitandukanye n’ibyagaragajwe na Raporo y’Umugenzuzi Mukuru.

Yagize ati “Amafaranga yakoreshejwe nk’uko mubivuze, ni imisanzu y’abakozi yakaswe mu mezi atandatu, hanyuma iza gukoreshwa mu kwishyura Rwanda Revenue Authority bitewe n’igihombo twagize cy’uko tutishyuraga imisoro, hari mu mwaka wa 2014.  Ariko ubu ikibazo cyarakemutse, ari mu Gaciro amafaranga yagezemo, ndetse na Rwanda Revenue twarayishyuye.”

Tumubaza impamvu iki kibazo cyagaruwe na Raporo y’Umugenzuzi kandi avuga ko cyamaze gukemuka, yasubije ko bishoboka ko Abagenzuzi batanyuzwe n’ibisobanuro by’Ibitaro.

Ati “Birashoboka ko ibisobanuro byatanzwe n’ababishinzwe mu Bitaro bitigeze binyura Abagenzuzi, ikaba ari yo mpamvu byagarutse muri iyi nama.”

Mu bindi bibazo byagaragajwe hari ukuba bimwe mu Bitaro 7 byagenzuwe bigaragaramo imikoreshereze y’amafaranga ariko adafite inyandiko zuzuye, abakozi badafite ibyangombwa byuzuye ndetse bikanahurirana no kuba hari imyenda isaga mliyoni 290Frw biberewemo n’Ikigo gishinzwe ubwiteganyirize (RSSB) iterwa no kuba hari ibikoresho bimwe yanga kwishyura, kandi byakoreshejwe ku barwayi bafite ubwishingizi ihagarariye.

Ibi bituma Ibitaro na byo bijya mu myenda.

Iri genzura ryanagaragaje ko aho kugira ngo ibibazo bigabanuke mu Bitaro, ahubwo bigenda byiyongera usibye mu bitaro bya Butaro.

Ibi bitaro bya Butaro ni byo bifite amanota menshi mu kubahiriza inama z’Ubugenzuzi aho bitife 89%, mu gihe ibya Kinihira biri inyuma aho bifite 25%.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard na Minisitiri w’Ubuzima basuye biriya bitaro muri Kanama 2019, bashima serivise biha ababyeyi, ariko babwirwa ko bifite abakozi bake

AMAFOTO@Internet

Thierry NDIKUMWENAYO
UMUSEKE.RW

By admin

6 thoughts on “Ibitaro bya Ruli aho gushyira Imisanzu y’Abakozi mu kigega Agaciro, bayishyuye RRA”
  1. RSSB na MINEDUC bari hafi guhombya amavuriro n’amashuri ya Leta n’ay’abihaye Imana mu gihugu hose. Ni gute tubona buri mwaka miliyoni 50 z’amadolari zo gutera inkunga Rwandair, tukabona ayo gushora muri Arsenal na PSG, hakabura ayo kwishyura amavuriro n’amashuri? RSSB yo ibura amafranga gute ko imisanzu iba yaranzwe yabagezeho?

  2. Nonese ubundi yose ntajya muri Leta? ari agaciro ari imisoro byose bijya mwisanduku ya leta sinzi impamvu mubyita amakosa ibyo bakoze. ahubwo bafashe ubushobozi bwabo buke babushakamo ibisubizo!

  3. Tubashimiye kuba barayashyize mu kigega cya Leta, RSSB aho kuyaha ba nyir’igihugu ngo bayinezezemo. Naho Agaciro n’ubundi ibyako ntibirasobanuka neza. Abazi aho amafaranga y’Agaciro ajya n’ibyo akora yadusobanurira.

  4. Kagire inkuru. Ngo amafrws yagombaga kujya mu Ikigega Agaciro Fund ? Ni ibigenwa n’irihe tegeko ? Ari RRA na Agaciro Fund ni nde prioritaire ? Nanjye nabanza nkishyura imisoro ya RRA ibindi bikaza nyuma ! RSSB nayo irananiranye, uretse no kutishyura ibitaro nta n’icyo imariye abatanga imisanzu . Aba mbere ya 94 yarabambuye burundu barihanagura .

  5. Njyewe ndemaranya nabo bayobozi b’ibitaro bya Ruli.Ikibazo ahubwo kikaba kirushijeho kumvikana ayo mafaranga ajya mu gaciro ibitaro bikabura uko byuzuza inshingano zabyo, amashuli akabura uko yuzuza inshingano zayo ayo mafaranga yo mu gaciro amariye iki abaturage? Ese ko twayatanze kuberako twari twafatiwe ibihano nibutse ko nta munyarwanda wa giseseka wabigizemo uruhare ibyo bihano bikaba byaravuyeho ayo mafaranga mukomeje gukama mu baturage koko bari hafi kunogoka aracyamara iki?

  6. Inkuru nkizi nizo tuba dukeneye. Ibya Miss nibindi bisa nabyo ntabwo bizabuza Impala gucuranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *