Fri. Sep 20th, 2024

Rayon Sports FC, yabaye iya mbere isezeye mu irushanwa ngarukamwaka ryateguwe n’Urwego rushinzwe gutanga Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rufatanyije na FERWAFA, kubera ko ubusabe bw’iyi kipe bwanzwe.

Jean Paul Nkurunziza uvugira Rayon Sports

Nk’uko umuvugizi wa Rayon Sports, Nkurunziza Jean Paul, yabitangarije itangazamakuru yavuze ko batazitabira imikino y’Ubutwari nyuma yo kwandikira FERWAFA bayimenyesha ko bifuza gukinisha abakinnyi basinyishije ariko batarabona ibyangombwa ubusabe bwabo ntibwemerwe.

Ati: “Ubushize twakinishije abakinnyi batatu batari bafite ibyangombwa kandi ntacyo byangije ku irushanwa, nubu rero FERWAFA yagakwiye kuba ireka abakinnyi bacu bafite amasezerano bagakina nubwo hari ibindi byangombwa batarabona.”

Avuga ko nta mpamvu yumva yatuma abategura irushanwa bakumira bamwe mu bakinnyi.

Ati: “Irushanwa ryagombye kuba rifunguye kuko abafite abakinnyi bari mu igeragezwa niwo mwanya baba babonye wo kubakoresha. N’abafite abakinnyi batarabona ibyangombwa ariko bafite amasezerano bagakoreshwa.”

Ngo kuba baraguze  abakinnyi bo gusimbura abagiye ariyo mpamvu bifuza kubaha umwanya bakazakira bakagaragaza ibyo bashoboye.

Ati: “Ubu ntabwo dufite Michael Sarpong na Iranzi Jean Claude ariko dufite abasimbura babo. Twifuje ko twabakoresha n’ubwo batarabona ibyangombwa byuzuye.”

Yemeje ko ubwo imikino y’igikombe cy’Intwari izatangira kuri uyu wa Gatandatu, abakinnyi ba Rayon bo bazakora imyitozo nk’uko bisanzwe.

Mu mategeko agenga iri rushanwa ry’ubutwari avuga ko rizakinwa n’abakinnyi bafite ibyangombwa bibemerera gukina Shampiyona (license) ndetse n’umubare w’abanyamahanga ukaba ari batatu nko muri shampiyona.

Jean Paul MUGABE

UMUSEKE.RW

By admin

10 thoughts on “Rayon Sports FC yatangaje ko itazakina ‘igikombe cy’Intwari 2020’”
  1. Muri macye Rayon irasaba gukinisha abakinnyi badafite ibyangombwa?
    Ni danger!
    Hahahahahaaaaa

  2. Ubu bwari uburyo bwiza ku makipe afite abakinnyi bashya kugira ngo babagerageze. Kubaheza ntabwo ari byiza kuko bakinnye ntabwo byakwica agaciro k’iri rushanwa, cyane ko n’ubushize abakinnyi nkaba bakinnye. Kuba Rayon Sport yivanye muri ryo ntawayitera ibuye. Ni uburenganzira bwayo. Icyemezo yafashe nagishyigikira. Ubwo hashakwe indi kipe iyisimbura.

  3. Niba tudashoboye kubahiriza amategeko yirushanwa better ko twarivamo, hanyuma hagategurwa imyitozo isanzwe nimikino ya gishuti.
    Ari Ferwafa ari Rayon mwese nshyigikiye imyanzuro mwafashe.

  4. Iyo Rayon ivuyemo na cash yinjira iba igabanutseho nka 70%!! Bari buyinginge dore aho nibereye. Cyangwa bayotse igututu bayumvishe ko iriho ipinga umunsi mukuru w’intwari z’igihugu, bihite byikora.

    1. hhhhhhhh igihombo cyo batangire bakibare byo kuko niba bari buzinjize nka million300, bazabona nka 120millions zonyine!

  5. Ariko Rero Njye ndumva Rayon sport ifite ukuri pe mukwikura mu irushanwa .

    Niba Amategeko Agenga FERWAFA Atariyo Yakurikijwe kuriyi mikino ,
    numva Bakadohoye Pee kuko Amategeko yagendeweho Numvise Arayashyizweho nyuma, byari bube bibi iyo hagenderwa kumategeko agenga umupira mu Rwanda.

    urebye neza Rayon sport gusaba ko ikinisha Abakinnyi bashya nuko ku isoko ryigura nigurisha Ariyo yaguze benshi byari bubafashe kumenyerana mukwitegura Championa .

    Kutitabira Kwa Rayon sport Byabaye inkuru kuko ariyo mucyongereza bita.
    ( the Rwandan Heavy Weights Football club) rero Batekereze Kabiri ( Ferwafa)

    Umufana wa Rayon sports #MarchGeneration

  6. Mbona FERWAFA ariyo iri mumakosa kuko ntabwo bisobanutse ko ishyiraho amategeko nijoro bwacya ikumva ko yakubahirizwa, bajye bashaka abajyanama mubyamategeko bashoboye kuko ibi bigaragaza ubushishozi buke mugufata ibyemezo, ikindi kandi byakabaye byiza ko amategeko aganirwaho nabao areba mbere ko yemezwa.
    Kubwanjye ndumva RAYON SPORT iri mukuri kandi kugagaragaza ukuri no kuguharanira nikimwe mubiranga ubutwari ,

    Murakoze

  7. reyon nivamo rwose icyo gikombe kizarebwa na bake nibarebe ikibazo rayon ifite kuko umupira ntiwaryoha kabisa

  8. Oya rwose ntampamvu yo kwitabira iryo rushanwa mu gihe ferwafa nabo bafatanyije gutegura iryo rushanwa batari fair, niba ikipe ikugaragariza amasezerano y’umukinnyi nigute umwagira ko amukunisha kandi iyo urebye usanga ibyo byangombwa bamwe mubabitinza haba harimo abategura ayo marushanwa!!

  9. Rayon ifite ukuri cyane.

    Amategeko ashyirwaho hagendewe kunyungu za bamwe sibyiza. Abafitiye ubwoba rayon nibo basaba ko amategeko ahindurwa maze iby’iwacu na byo, mu ijoro rimwe ugahindura ibintu uboshye umusirikare ushyira aba cada ku ikosi hahhhh. Rwanda

    Amafaranga aba rayon dutanga, n’umunezero duha abanyarwanda tutabaze abacuruzi bagurisha umunsi twakinnye akubye inshuro 78 agaciro mu mafaranga igikombe ubwacyo

    Gusa, igisobanuro kigikombe nacyo kirenze kure amafaranga kuko ni igikombe k’intwari z’igihugu cyacu dukunda.

    Twagombye kumvikana rero, ferwafa ikareka ubwiyemezi n’ubujiji.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *