Fri. Sep 20th, 2024

Kuri Twitter Perezida wa Uganda yavuze ko abaturage b’igihugu cye ari  abantu bakunda akazi kandi biteguye gusora. Kuri we ngo kubasoresha ntibigomba gushyiraho za bariyeri cyangwa kubirukaho ahubwo ngo bisaba kuzamura umusoro ku nzoga kuko ngo batabura kuzinywa. Avuga ko iyo abaturage be babonye ifaranga buri mugoroba bajya kwica akanyota.

Perezida Museveni asaba ko abakennye batasoreshwa ariko abakunda agatama bakongererwa umusoro

Ibi rero ngo nibyo byakorohereza abashinzwe imisoro n’amahoro, bakazamura umusoro ku nzoga kandi ngo amafaranga bayabona kuko abaturage ba Uganda batabura kuzigura ngo nuko umusoro wazamuwe.

Ati: “ Murekere aho kwivanga muri business z’abandi. AbanyaUganda si abantu bagoye gusoreshwa.  Wowe icyo ukora ni ukubashakira imirimo cyangwa ukabashishikariza kuyihangira. Iyo babonye amafaranga bahita bajya kwica akanyota. Aho rero niho ubafatira. Uhita uzamura umusoro ku nzoga.”

Perezida Museveni ariko yihanangirije abasoresha ko bidakwiye ndetse bikurura umuvumo gusoresha umukene, wirirwa ashakisha icyatuma aramuka.

Ati: “ Muhagarike gusoresha abantu batishoboye rwose. Sinshaka kubona umwe mu bantu ba NRM asoresha umukine nyakujya. Kumusoresha bizabakururira umuvumo. Nyamuneka muramenye!”

Ku byerekeye urugendo aherutsemo mu Bwongereza yavuze ko yatunguwe no kubona ibihugu byu Burayi byibaza ukuntu  umugabane nk’Africa waba ukize ku mutungo kamere ariko ukaba ufite abaturage bakennye kurusha abandi ku isi.

Ngo Abazungu ntibabyumva!

Yasabye kandi abayobozi muri NRM kwirinda kugirana imishyikirano ififitse n’abaturage kuko ariyo itamukiramo ruswa.

The Daily Monitor

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

3 thoughts on “Gusoresha abaturage ba Uganda ntibigoye, uzamura umusoro ku nzoga- Mu7”
  1. No gusoresha abanyarwanda ntibigoye. Usoresha imishahara n’ubutaka. Ukagerekaho imisanzu inyuranye: uw’umutekano, uw’isuku, uw’Ikigega Agaciro, uw’icyama, uwo kubaka ibyumba by’amashuri, uw’amatora igihe ahari, etc….

    1. Wibagiwe ibigo by’amasuli kuko uwo musoro bahita bawurunda kubabyeyi. Ririya tangizwa ry’amashuli 2020 njyewe ryansize iheruheru.Ikofi yanjye yarangiritse izongera kuzuka 2021.Ubutaka ho benshi tugiye guteza cyamunara tubirekere abifite ni biba ngombwa dusuhuke kandi nta kinegu kirimo kuko subwambere abanyarwanda dusuhuka.

  2. Ndumva mwarabigezeho your excellency,mperuka i bugande in 2007 ndumva mpakumbuye cyane nuko ishyamba atari ryeru hagati yanyu na mugenzi wawe,i wish to come back again.songa mbere mukubwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *