Abakora mu rwego rw’Ubuzima mu karere ka Muhanga biyemeje ko bagiye kuzamura igipimo cy’abaturage bipimisha Hepatite C bakakivana kuri 1,5% kiriho ubu nibura uyu mwaka w’Ingengo y’imari [uzarangira muri Kamena] ukazarangira kigeze kuri 85%.
Babyiyemeje mu numa mpuzabikorwa y’abafite aho bahurira n’ubuzima bakorera mu Bitaro, Ibigo Nderabuzima, n’abakora mu buzima ku rwego rw’Akarere ka Muhanga byabaye kuri uyu wa kane tariki ya 23 Mutarama 2020.
Umuyobozi wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Muhanga, Mukagatana Fortunée avuga ko ibipimo by’abamaze kwipimisha Hepatite C bikiri hasi ugeraranyije n’ubukana bw’iyi ndwara.
Yagize ati «Dukwiye gukora ku buryo indwara zitandura zigabanuka, twifuza kandi ko hatagira Umugore upfa abyara cyangwa Umwana upfa avuka ibi ni byo twifuza ko aba bakozi bashyira mu bikorwa by’ibanze.»
Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Muhanga, Kamana Umutoniwase Sosrene avuga ko ahanini kuba ibipimo by’abisuzumisha Hepatite C bikiri hasi biterwa n’ibikoresho bike byifashishwa mu gupima iyi ndwara.
Avuga ko Minisiteri y’Ubuzima yabizeje ko ibi bikoresho bazabibona bitareze ukwezi kwa Werurwe (03) uyu mwaka.
Ati «Tugiye gutegura icyumweru cy’Ubuzima aho abaturage bazapimwa Hpatite C bagahabwa imiti, tuzanasuzuma n’izindi ndwara zitandura ku bafite imyaka 35 y’amavuko kuzamura ndetse tunapime n’abana bafite ikibazo cy’igwingira. »
Ubusanzwe abipimishije iyi ndwara itandura bagasanga bayirwaye bahita batangira gufata imiti ku buntu mu gihe iriya miti ihenze cyane.
Dusengimana Azera Umuhuzabikorwa w’Impeshakurama mu Karere ka Muhanga avuga ko hari imihigo yo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bagezeho mu myaka ibiri ishize.
Avuga ko n’umuhigo wo kurwanya iyi ndwara ya Hepatite C bagiye kuwushyiramo imbaraga nyinshi babinyujije mu bukangurambaga bwo gushishiriza abantu kwipimisha.
Muri iyi nama mpuzabikorwa, abakozi bafite Ubuzima mu nshingano bakusanyije Miliyoni 2,5 Frw yo kubakira ubwiherero abatishoboye.
Mu myaka ibiri ishize aba bakozi batanze Miliyoni 6 Frw yo kwishyurira abaturage ubwisungane mu kwivuza no kubakira inzu umuturage utari ufite icumbi.
MUHIZI ELISEE
UMUSEKE.RW/Muhanga