Ibitaro bya Ruhengeri biherereye mu murenge wa Muhoza bigiye gusenywa hubakwe ibindi bishya. Ni mu rwego rwo kuzuza isezerano Perezida Kagame yahaye abaturage bo muri Musanze muri Gicurasi, 2019 ubwo bamusabaga kubafasha ibitaro bya Ruhengeri bigasanwa.
Ubwo Perezida Kagame yasuraga abaturage bo muri Musanze muri 2019, bamubwiye ko biriya bitaro bitakigendanye n’igihe ndetse ko ngo isuku nke yabigaragaragamo yari ifite aho ihuriye n’uko ari bito.
Icyo gihe yabemereye ko bizakorwa bikaba ibitaro bijyane n’igihe.
Umuyobozi w’ibitaro bya Ruhengeri, Dr. Muhire Philbert ati ” Mu by’ukuri buri wese yatekereza kuri ibi bitaro, ariko icyiza ni uko gahunda yo kubyubaka ihari. Ubwo nyakubahwa Perezida wa Repuburika aheruka mu Ntara yacu yarabitwemereye kandi kuri ubu ibiganiro n’inzego bireba (MINISANTE, MINICOFIN, RWANDA HOUSING AUTHORITY, IBITARO ndetse n’AKARERE) byaratangiye. Turi kunoza igishushanyo mbonera.”
Avuga ko biriya bitaro bigomba gusenywa hakubakwa ibindi bishya kandi ngo ubutaka bwo kubyubakaho burahari.
Dr. Muhire Philbert avuga ko mu gihe gito imirimo y’ibanze izatangirira.
Avuga ko bizubakwa mu byiciro kugira ngo serivisi zahabwaga ababigana zidahagarara.
Ati: “Ibi bitaro bigiye kubakwa nk’uko nabivuze. Imirimo y’ibanze iteganyijwe gutangira muri Gashyantare 2020, bikaba biteganyijwe ko bizaba byuzuye mu mezi 24.”
Yongeraho ko igihe cyo kuzuza biriya bitaro gushobora kujya munsi y’amezi 24.
Ku bijyanye n’ibikoresho bishaje ndetse n’isuku nke byagiye bigaragara muri ibi bitaro ndetse n’ibindi bitaro bigize Intara y’Amajyaruguru nk’uko byagaragajwe na raporo y’umugenzuzi mukuru, Dr. Muhire Philbert yavuze ko habanje kubaho ibibazo mu itangwa ry’amasoko, ariko ubu bikaba biri gukemuka.
Ibitaro bya Ruhengeri byubatswe mu mwaka w’1939.
Byakira abarwayi bari hagati ya 5800 na 6000 mu kwezi kandi ngo ni benshi ugereranyije n’uko bingana, serivisi bitanga n’abakozi bifite.
UMUSEKE.RW
Kujya kubaka ibitaro bishya ukabanza gusenya ibihari!! None se abantu bo bazaba bahagaritse gufatwa n’indwara? Reka tuzashiduke ahari ibitaro haje itongo nka ririya riri ahahoze amagorofa ya za Minaffet cyangwa Caisse d’Epargne du Rwanda!! Kuki muri gahunda dukora ubona “gusenya” ari ijambo rigaruka kenshi cyane?