Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Mutarama 2020, hakinwe imikino y’umunsi wa mbere w’irushanwa ngarukamwaka ryo kwibuka Intwari, Umukino wari utegerejwe na benshi muri Volleyball, wasize UTB itsinze REG seti 3-1.

UTB VC yatangiye irushanwa ry’Ubutwari itsinda imikino ibanza

Ni irushanwa rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”. Muri Volleyball, irushanwa rizamara iminsi itatu dore ko ryatangiye kuri uyu wa Gatandatu.

Umukino wabanje REG VC yari yatsinze Kirehe VC seti 3-0 (30-28, 25-11, 27-25), ikipe y’Akarere ka Kirehe imaze iminsi yitwara nabi muri shampiyona.

UTB VC yari yabanje kwihereraana KVC iyitsinda seti 3-0.

Umukino wari utegerejwe na benshi wagombaga guhuza UTB VC na REG VC amakipe ahora ahanganye mu mukino w’intoki wa Volleyball.

REG VC niyo ifite igikombe cya shsmpiyona cy’umwaka ushije na UTB VC yatwaye igikombe cya Pre-Season.

UTB yaje gutungura REG VC iyitsinda seti 3-1, yegukana amanota y’uyu munsi, iba itsinze imikino ibiri naho REG VC itsinda umwe.

Iri rushanwa ry’Ubutwari amakipe atatu ya mbere mu bagabo no mu bagore azahembwa, Frw 300,000, iya kabiri Frw 200,000 iya Gatatu izahabwa Frw 100,000.

Uko imikino yose yarangiye:

Abagabo:

REG VC 3-0 Kirehe VC
Gisagara VC 3-0 IPRC Ngoma
UTB VC 3-1 REG VC

Abagore:

IPRC Kigali WVC 3-0 IPRC Huye WVC
UTB WVC 3-0 KVC
APR WVC 3-2 RRA WVC

Uko imikino y’umunsi wa Gatatu iteye:

Abagabo:

APR VC vs IPRC Huye, 16h00
UTB VC vs Kirehe VC, 18h00
Gisagara VC vs APR VC, 20h00

Abagore:

RRA WVC vs IPRC Huye, 9h00
APR WVC vs IPRC Kigali, 9h00
UTB WVC vs Ruhango WVC, 11h00
RRA WVC vs IPRC Kigali, 11h00
APR WVC vs IPRC Huye, 13h00
KVC vs Ruhango WVC, 13h00

 

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *