Fri. Sep 20th, 2024

Inyandiko ya Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS

Ni ryari hazabaho iherezo ry’amadini? Ese twakwishimira iherezo ryayo? Ingaruka zaba izihe? Amadini aramutse ashize cyangwa azimye byaba ari ibintu bitunguranye bitateganyijwe n’amateka.

Ijambo idini rituruka ku ijambo ry’icyarabu (dîn) risobanura uburyo umuntu yubaha kandi yitwara imbere y’Imana ukurikje umuco, imitekerereze n’ibikorwa.

Idini rifasha buri muntu wese kubona igisubizo cy’ibibazo bimuremereye. Idini rirakomeye kuko ryazankwe kandi ritangirana n’umuntu cyangwa abantu ba mbere babayeho ku Isi. Mu mateka nta na rimwe umuntu yabayeho adafite idini.

Kubera ibyo umuntu wa mbere atashoboraga kubonera ibisubizo, ndetse bikamurenga, nk’urupfu, ibiza, inkuba, n’ibindi…Umuntu wa mbere yibwiye ko hari imbaraga z’amayobera zimurusha ingufu kandi zishobora kumugirira nabi zibishatse, mu mitekerereze ye yigiriye inama yo gushakisha uburyo bwo kubana neza n’izo mbaraga, icyo yungutse, icyo ariye cyangwa anyoye akazihaho.

Prof Esaie Nzeyimana abisobanura neza avuga ko umuntu akoresha ukwemera aho ubwenge bwe budashobora kugera.

Idini risezeranya umuntu kubyara, gutunga no kuramba, rikamusezeranya ko umuryango we, abana n’abuzukuru batazabura aho kuba n’icyo kurya. Icyo ni cyo kifuzo cya mbere cy’umuntu. Umuntu ufite abana 8 yifuza kwizezwa ko bazabaho, bagakura, bakabona aho kuba n’ikibatunga byashoboka umuntu agasenga inshuro nyinshi zishoboka ku munsi. Mu buhindi hari abasubiramo isengesho inshuro 1 728 ku munsi.

Idini rirayobora rigatanga amabwirizwa n’amategeko, utayakurikiza agahanwa. Kuva imyaka myinshi ishize amadini yayoboye ubuzima bwa buri munsi bw’abantu, idini rikababwira ibyo bakwiye kwirinda n’ibyo bagomba gukora, rishyiraho iby’ abantu bemerewe n’ibyo batemerewe kurya no kunywa.

Mu mikino ikomeye y’umupira w’amaguru, abakinyi bamwe iyo binjiye mu kibuga cyangwa iyo igitego kibonetse, bigaragarira buri wese ko hakorwa ibimenyetso bitandukanye bigaragaza ukwemera n’idini ry’abakinnyi. Hari n’igihe umukino uhagarara havuka imirwano mu bakinnyi cyangwa mu bafana biturutse ku myemerere.

Idini ni ikintu kidashobora kuzima, gusimburwa cyangwa guhagarara, kuko kiri mu bintu bya mbere by’ibanze umuntu wese  akenera. Abantu hafi 84% batuye mu Isi bafite idini babarizwamo. Umuhanga mu mitekerereze w’Umugiriki witwa Socrate yategetswe kwiyahura kuko yanze kwemera imana gakondo z’iwabo.

Mu Rwanda Itegeko Nshinga ryemera umuturage wese kwihitiramo idini mu gusenga no kubigaragaza mu ruhame akarengerwa na Leta mu buryo buteganywa n’amategeko.

Amadini yemera ubutabera, ubunyangamugayo, ukuri, ubumwe, ubucuti n’ubuvandimwe, arwanya ikibi cyose aho kije gituruka. Buri muntu afite uburenganzira bwo kubaho ntawumuhohotera haba ku manywa cyangwa nijoro.

Amadini afite inshingano zihoraho zo kwibutsa izo ndangagaciro zibeshaho abantu. Kubera ko umuntu yemera ko Imana ari ukuri ni yo mpamvu indahiro zimwe na zimwe zikorerwa imbere y’Imana «Ndahiriye imbere y’IMANA ishobora byose ko nzuzuza inshingano mpawe… IMANA izabimfashemo.

Imbaraga z’idini zigaragarira na none mu gihe cyo gushyingura umuntu wapfuye, gushyingiranwa k’umugabo n’umugore basezerana ko bazabana kandi ko ntawe uzahemukira undi. Zigaragarira kandi mu bihe by’umunezero mwinshi no mu bihe by’umubabaro mwinshi aho isengesho ritabura.

  • Abanyarwanda ntibari kuba abo ari bo uyu munsi iyo batagira idini gakondo ryabo.
  • Abisirayeli ntibari kuba abo ari bo uyu munsi iyo batagira idini ryabo.
  • Abarabu na bo ni uko idini ryabo ryarabubatse ribagira abo ari bo.
Imyemerere isa nk’ifite ijambo rikomeye mu mibereho y’abatuye Isi

Nubwo hari imbaraga zitangaje kandi zitandukanye mu madini, ariko hari n’intege nkeya zigaragara nko kureka abantu bakisomera bonyine ibitabo bitagatifu ntazindi mpuguro cyangwa inyigisho bahawe ku ruhunde zibafasha kumva neza no gushyira mu bikorwa ibyo basoma. Ibi byateje ikibazo gikomeye n’intambara ziravuka hagati y’amadini. Kugeza ubu intambara zatejwe n’amadini ku Isi ni zo nyinshi kandi zamaze igihe kirekire guhera mu kinyenjana cya karindwi kugeza uyu munsi.

Ikindi ni uko Amadini amwe yabonye abayoboke hakoreshejwe imbaraga n’igitugu. Mu Rwanda ho hari umwiharuko w’uko amadini amwe, abayobozi n’abayoboke bayo bagize uruhare rubi muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Amadini yagize uruhare rukomeye mu iterambere ry’Isi mu burezi, mu buvuzi, mu kwita ku batishoboye, ndetse yatumye  haboneka amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu ku Isi. Hamwe na hamwe yagize uruhare mu kubohora abantu, kurwanya ubukene, mu kwamagana ivangura dufatiye urugero kuri Pasitoro Martin Luther King muri Amerika, Musenyeri Desmond Tutu muri Afurika yepfo n’ahandi…

Muri iki gihe hari iterambere no gusobanukirwa byinshi umuntu atari azi, abantu bamwe basa nk’aho bashaka gusimbura Imana bigaterwa n’uko buri muntu muri iki gihe abasha kugena we ubwe ejo hazaza he.

Ikindi ni uko ya Mana abantu benshi bumvaga ko iba kure mu nsengero, kure mu misozi,  yegereye abantu, buri muntu ashobora kuyisenga ntawe umufashije, akagirana na yo ubucuti bwihariye. Imyumvire iri guhinduka cyane ariko amadini n’umurage wayo biracyakenewe cyane kugira ngo abantu bashobore gukomeza kubana neza mu mahoro n’umudendezo bibutswa ko umuntu atagomba gukorera mugenzi we ibyo atifuza ko na we bamukorera.

Yuval Noah Harari umwarimu muri kaminuza y’i Yerusalemu avuga ko amateka yatangiye abantu barema Imana mu mitekerereze yabo, amateka azarangira igihe abantu bazahinduka cyangwa bagasimbura imana.

Dr MUNYANSANGA Olivier

By admin

6 thoughts on “Amadini yaje ate, akamaro kayo ni akahe…Iherezo ryayo ni irihe?”
  1. Murakoze kuri iyi nyandiko irimo ukuri kwinshi,ariko hari aho utubeshye ugaragaza ko amadini atariho habaho amahano, none nkwibarize nko mu Rwanda niki cyahaba kiruta genocide kandi ugiye mumizi yayo usanga abanyamadini aribo bigishije urwango mubanyarwanda (Mgr Peraudin), ku nkomoko y Imana n amadini uri mukuri pe, ariko kumaro kayo nibibazo ateje abatuye isi cyane cyane mubihugu biri munzira y amajyamabere watubeshye. Kubinyanye nimyitwarire abantu bubaha amategeko ya leta kuruta ay Imana niyo mpamvu igihugu gifite ubuyobozi bwiza (Scandavian countries) kirusha kubaha umuntu igifite abayobozi babanyamadini (Burundi, some Arabic countries).

    Abantu bagize amahoro ahoraho, bagakora bakiteza imbere, bakiga bakamenya, basobanukirwa byinshi bituma abantu babana neza ku isi mugihe gito tuhamara, bamenya kandi ko Imana (Baringa) ntaruhare ibigiramo.

  2. Ni byiza rwose ko amadini afasha Leta mu bikorwa by’amajyambere.Ariko ikibazo nuko ibyaha bitagabanyuka,ahubwo usanga byiyongera.Bigatuma isi iba mbi nkuko abahanga benshi bavuga.Impamvu yaba ari iyihe?Mu byukuri,ntabwo amadini ahindura abantu abakristu nyakuri.Urugero,muli Amerika n’i Burayi aho amadini yaturutse,ntabwo abantu bakijya mu nsengero.Abasore n’inkumi babana badateye igikumwe kandi ntibajya gusezerana kwa Padiri.Bafata Pastor na Padiri nk’abantu nabo baba bishakira umugati.Kandi koko,usanga amadini yarahindutse imiryango nayo iba yishakira umugati n’ibyubahiro.Nicyo gituma amadini asigaye ajya no mu bucuruzi kandi akivanga muli politike.Ntabwo amadini ahindura abantu abakristu nyakuri.

    1. Dr MUNYANSANGA Olivier/Umwarimu muri PIASS aribaza amaherezo y’amadini.Bibiliya ivuga ko igihe cy’Umubabaro Ukomeye uzabanziriza Imperuka,imana izarimbura amadini yose y’ikinyoma.Nkuko uyu mwanditsi yabyivugiye,koko intambara nyinshi ziterwa n’amadini,nyamara yiyita ko akorera imana.
      Ku kibazo cy’inkomoko y’amadini menshi,nta handi uretse kuba akomoka kuli Shitani.Aramutse akomoka ku Mana,ntabwo yakivanga mu ntambara z’isi no muli politike.Niyo mpamvu imana idusaba gushishoza mu gihe dushaka aho twasengera.

  3. Iyi nyandiko irasobanutse. Kuko idini nikimwe mubigenga imibereho yacu abantu. Njyewe mfata idini nk’umuhanda munini ufite ibimenyetso biyobora buri wese ukeneye kuwucaho. Ariko yagenda nabi, akica amabwiriza agenga umuhanda, agashaka kubangamira abandi ako kanya akora impanuka (accident). Benedata nubona umaze kwibagirwa ko urimo gukoresha umuhanda (idini) ufite ibimenyetso ntushake kuyoborwa nabyo. Hagararira aho ugeze ubanze wisubireho udateza impanuka ikomeye.

  4. Urakoze Dr, mubyukuri ntidushobora kubaho tudafite uburyo bwokubaho/idini(gutekereza gucyo kwaba ari ukwibeshya), Imana irema umuntu wambere yamuhaye uburyo bwokubaho nubwoyaje kubirengaho bikamuzanira ingaruka.

    Hari mwenedata wigeze agaragazako bamwe mubanyamadini bateje ibibazo, nibyo ariko si iyo dini! Ahubwo Ni umuntu kugiticye kandi kubwinyungu ze. Naho umuronko ngenderwaho w’idini ye, ntaho ushyigikira ikibi?

    Imana ntiyigeze ihamuntu umurongo ugoramye, ahubwo muntu we yihitiyemo kubaho no gukoresha uburyo bubi bicyo aba yangirije idini ye/uburyo bwe bwo kubaho.

    Uburyo bwo kubaho no kuganduka bashyizweho Ni Imana mukuremwa kwisi(creation) bizarangirana Kandi ni iherezo ryabyose(Teros). Ibyo wizera niba ntawe bibangamira Kandi bikaba bigutera akanyamuneza ufite idini yukuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *