Fri. Sep 20th, 2024

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon Bamporiki Edouard yavuze ko ibyo umuntu akora akabihemberwa, iyo abikoze neza badahita bimugira Intwari, avuga ko ikigira umuntu Intwari ari igitekerezo kivuye mu bushake bwo gukora igikorwa k’ineza kandi igera kuri benshi nta gihembo.

Edouard Bamporiki avuga ko ubutwari burenze gukora neza inshingano uhemberwa

Bamporoki avuga ko atemeranya n’abavuga ko Umunyepolitiki cyangwa umuyobozi, yagirwa Intwari kuko yakoze ibiri mu nshingano ze neza, kandi yarabihemberwaga.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiriko n’Umuco, we avuga ko kuba Umuyobazi yarabaye mu nshingano ze neza, ari akazi ahemberwa bidakwiye kumugira Intwari.

Bamporiki Edouard avuga ko abanyapolitike bakora umurimo neza biba biri mu mihigo bagiranye n’ababahaye akazi kandi bakanabibahembera.

Avuga ko mu myaka 25 ishize u Rwanda rwibohoye rwagize Abayobozi benshi babaye beza kurusha abo byananiye.

Yagize ati “Ntabwo twahita tubihuza ngo tuvuge ko bimwe bigenderwaho ngo umuntu agirwe Intwari  Umunyapolitike wa none ngo arabyujuje, ushobora no gusanga abyujuje ariko abikesha inshingano afite, ikizere yagiriwe n’undi wakigirirwa ibyo uwo akora, na we yabikora.”

Avuga ko imirimo Abanyapolitike bahawe bayikora neza, igihe iyo kigeze ku bw’intege nke z’umubiri bagasimbuzwa ndetse bakagenerwa ishimwe ko bitwaye neza mu kazi.

Bamporiki ati “Ntibivuga ko hari Abanyapolitike bashobora kuzaba Intwari baba bakiriho cyangwa batakiriho, ariko ntibivuze ko kuba wagizwe Umunyepolitike ugakora inshingano zawe neza bihita bikugira Intwari. Ikigira abantu Intwari si cyo gishingirwaho bajya mu mirimo.”

U Rwanda rwizihiza Umunsi w’Intwari uba tariki 1 Gashyantare, ubu ruri mu Cyumweru cy’Ubutwari, ahateganyijwe ibikorwa bitandukanye birimo imikino n’imyidagaduro, ndetse n’ibiganiro.

Imikino imwe n’imwe finale izakinwa tariki 31 Mutarama, ndetse kuri uwo munsi hazaba Igitaramo k’Intwari.

Mu Rwanda Intwari zashyizwe mu byiciro bitatu, Imanzi, Imena, n’Ingenzi.

Josiane UWANYIRIGIRA
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Umuntu ntagirwa Intwari no kuba akazi ahemberwa yagakoze neza – Min. Bamporiki”
  1. Twageze naho abasenegalais aribo basigaye batubwira Intwali zacu ndakurahiye!!! Rwanda we?!

  2. Bamporiki navuge aziga kuko ibyo Karugarama yavuze ari mu Bwongereza azabikizwa n’iyo hejuru. Aravug’ukuri kwambay’ubusa, ariko toute vérité n’est bonne à dire. Ntabwo iyo ndirimbo urimo utera ariyo tumenyereye hano my friend. Hold your bread tight ubushomeri buri aha hanze buranuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *