Fri. Sep 20th, 2024

Kuri uyu wa Mbere Umuyobozi w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu Ron Wiess  yavuze ko ikigo ayobora kigiye kuzaha abakobwa ba GAERG barangije Kaminuza amasomo mu gukora amashanyarazi, nyuma abatsinze neza ikigo ayoboye kikabaha akazi.

Ron Weiss yasuye inzu ya GAERG yitwa Aheza Healing and Development Center iri mu murenge wa Ntarama mu Bugesera

Ron Weiss ukomoka muri Israel akaba nawe afite ababyeyi barokotse Jenoside yakorewe Abayahud( 1935-1948) yavuze ko  hari gahunda azakorana na bamwe mu Bayahudi bakajya baza guhugura abarokotse Jenoside mu ngeri zitandukanye, ku ikubitiro hakazahugurwa abazita ku bageze mu zabukuru.

Ron Weiss yabivugiye mu murenge wa Ntarama, mu Karere ka Bugesera aho yari yagiye kureba uko inzu ikigo ayoboye cyateye inkunga mu kubaka ihagaze no gusuhuza abakecuru n’abasaza barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwa na kiriya kigo mu isanamitima.

Weiss yavuze ko iyo witegereje u Rwanda na Israel usanga hari ibyo ibihugu byombi bihuriye ho.

Ati: “ U Rwanda rufite ubuso bwa kilometero kare zirenga gato ibihumbi 26 n’aho Israel yo ifite ubuso burengaho gato kilometero kare ibihumbi 22. U Rwanda rutuwe n’abaturage miliyoni 12 n’aho Israel yo ituwe n’abaturage bagera kuri miliyoni 11. Buri gihugu cyahuye na Jenoside. Iwacu yakorewe Abayahudi, mu Rwanda ikorerwa Abatutsi…”

Avuga ko ibyo bintu uko ari bitatu byerekana ko ibihugu byombi hari ibyo bisangiye bityo ko bigomba gukora bikiteza imbere.

Uyu muyobozi wa REG avuga ko akazi Leta y’u Rwanda yamushinze ko guha ingo zose amashanyarazi azagakora neza.

Ikigo Aheza Healing and Carrier Development Center cyatashywe taliki 13, Mutarama, 2019. Umuhango wo kugitaha icyo gihe wari uhagarariwe na Minisitiri w’ubuzima Dr Diane Gashumba hamwe na Perezida wa GAERG Egide Gatari.

Ubwo yari ageze kuri kiriya kigo.
Yababwiye ko u Rwanda na Israel bifite amateka asa bityo ko ari ibihugu bigomba guharanira iterambere byanga bikunze
Weiss hamwe na Nsengiyaremye Fidel ubwo baganiraga n’abaturage barokokeye i Ntarama
Ababyeyi barokotse Jenoside bo mu murenge wa Ntarama Akarere Bugesera
Yasinye mu gitabo cy’abashyitsi ati: “Umutima wanjye uri namwe”
Ifoto y’urwibutso

Jean Pierre NIZEYIMANA

UMUSEKE.RW

By admin

14 thoughts on “Ron Weiss uyobora REG yijeje GAERG ubufatanye burambye”
  1. Ibi mbibona nko kugabanyamo ibice abanyarwanda. Abatari muri GAERG se bo batsinze neza bazagahabwa nande?

    1. Uribeshya cyane!! Nta gihe igihugu cyacu kitadukangurira kwibumbira hamwe kugira ngo twiteze imbere. abo batari muri GAERG nabo nibishyira hamwe ubuyobozi bw’igihugu cyacu buzabafasha kwihangira imirimo kuko gahunda zose zashyizweho nta n’umwe ziheza. Ahanini ikiba kibura ni twe ubwacu kumenya uko tugomba kuzibeneficia. Aba rero nibyo bamenye.

    2. Desmond Tutu yaravuze ngo iyo ushatse kuba impartial/fair mu karengane, uba ushaka kwegamira ku urenganya (l’oppresseur/oppressor). Nonse se mushaka ko izi mfubyi zitagira n’umwe muri famille uzitaho nazo zishyirwa mu gatebo kamwe namwe mufit’ababyeyi n’indi miryango ibakikije ibavuganira cyangwa ikanabafasha mu buzima bwa buri munsi? Arega kwitwa imfubyi ya Leta ntabwo ari ishema. Gufashwa na Leta ntabwo ari ikintu cyiza nabo bakwirata kuko n’iyo nkunga muvuga ibageraho benda kunogonoka kuko vitesse Leta yacu ikoreraho twese turayizi. Esprit ya compétition ni iyo gushyigikirwa, ariko nabwo les plus vulnérables bafashijwe ntabwo byabyara amatiku.

  2. Amahoro utekereza ko byoroshye se, ubu se ni bangahe bishyize hamwe maze ikigo cya leta kikabemerera akazi bitanyuze mwipiganwa? Ahubwo ibi biyerekana ishusho yimitangire y’akazi. GAERG twese tuzi abayibamo ari bande, si association buri munyarwanda yemerewe kubamo, iyo bavuze ko bazatanga akazi kubazatsinda neza bari muri GAERG byerekano ko nubwo watsinda neza utarimo kandi utemerewe kubamo nihahandi ntuzabona akazi cyane muri REG. Iyi ni discrimination kabisa.

  3. Ari ushaka gufasha abarokotse Jenoside yakorewe abatutsi muri gahunda yo kwigira ari n,uwayiteguye akanayikora,uwakoze gahunda y,ivangura ni inde?Ahubwo mumfashe dushimire Inkotanyi zabohoye u Rwanda zigakora n,igikorwa cy,ingutu cyo kurokora abatutsi bicwaga bazira ubwoko batihaye,ziranayihagarika zo kabyara,zo kagire inka.

  4. Ku isonga HE Paul kangame wayoboye urugamba rwo kubohora Igihugu nyuma zinakora n,igikorwa cyitari kitezwe k,ingutu cyo guhagarika Jenoside yakorewe abatutsi 1994,Izo Intwali zarubohoye zitizigama ziduha Igihugu,kugeza ubu kiyobowe by,intangarugiro ku isi hose.Inkotanyi zishimwe cyane.

    1. Gufashwa kwigira , twarafashijwe kuko twahawe bourse turiga ndetse twije kuva secondaire dufashwa , leta yo kabyara ntako itagize , ariko nankne nanjye sishyigikiye ko dukomeza gutamikwa tugaragazwa nkabanyantege nke , nicyo gihe cyo kwerekana ko natwe dushoboye. Abanyarwanda ubu turi bamwe,ntampamvu yo kwemerera akazi igice kimwe ngo ikindi ukijugunye. Mutureke natwe duhatane tubone ibyo twakoreye

  5. Iri naryo nirobanura rikorewe abanyarwanda. Niba barafashijwe na leta bakabona impamyabumenyi kuki batajya kwisoko ryumurimo kimwe nabandi utsinze akaba ariwe uhabwa uyo mwanya ? Iki kera nibivugwa bizahakanwa nabyo?

  6. Sinarinziko tugifite abantu batekereza nka Kamuzinzi pe ndumiwe gusa nahumure Leta irahari Kdi iradutekerereza twese nkabana bayo

  7. Ese waretse ishyari.Tugize amahirwe haboneka ibigo byinshi bigira ubufatanye n’abarokotse Genocide yakorewe abatutsi.kuko hari igihe kinini tutigeze twibukwa.ahubwo Inkotanyi n’Ubuzima bwarokotse Genocide

  8. Kubera abantu batanganya ubushobozi kandi aba bana bakaba baragizweho n’ingaruka za Genocide, nibyo wabafasha kwiga. Ariko abanyarwanda bose barangije amashuri bagomba gupiganwa ku kazi bingana, ugize uti abo muri groupe runaka ndabaha akazi, uba uzanye ivangura, kandi uba uri kwigisha abandi batanga akazi nabo guhitamo abo baha akazi.
    Nubwo ikimenyane, irondakarere, irondabwoko mu gutanga akazi tutavuga ko ryahejwe 100% ariko hari intambwe yari iri guterwa.

    1. Ufite ibitekerezo byumuntu utajijutse pe,CARG iriho kubera impamvu zaturutse kuri leta mbi yayoboye iki gihugu,ubundi leta iriho niyo yakagombye gufasha 100/100 izi mfubyi za genocide ariko kubera amikoro make ntyabivamo niyo mpamvu umuntu wese ushoboye kunganira leta aruwo gushimirwa…

  9. N,uwo gushimwa kabisi,Leta mbi koko yateguye Jenoside yakorewe abatutsi 07 Mata-07 07 Nyakanga 1994 inayishyira mu ibikorwa,Inkotanyi zikora urugamba two kubohora u Rwanda zinarutsinda,nyuma zinahura n,igikorwa gikomeye cyo guhagarika Jenoside yakozwe n,abayiteguye ikorerwa n,ubwoko bw,abatutsi bwicwaga buzira ubwoko butihaye,ku isonga HE Paul Kagame,Inkotanyi yaruyoboye iranarutsinda,tubona ituze n,Amahoro kugeza ubu.Ntuzongere kuvuga ko ugiriye neza rescales du Genocide ngo aba arobanuye abanyarwanda,tubaho nta imiryango,nta ababyeyi,hari n,iyazimye,nawe ngo…..,ntuzongere nkusabye imbabazi.

  10. Aya mahoro turambyemo tuyasigasire,dukomere ku ubumwe n,umutekano w,abanyarwanda,duheshe ubukungu by,Igihugu agaciro,ikiremwa muntu cyubahwe mu Rwanda,igitera ubuhunzi gikomeze kurwaanwa,ruswa no gutonesha
    byamaganwe,ububanyi n,amahanga ni ngombwa kdi biriho,Jenoside n,ingengabitekerezo yayo tubirwanye,mu ubufatanye,gukorera hamwe no kunga ubumwe byose birashoboka kdi bizagerwaho.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *