Sun. Nov 24th, 2024

Abagororwa bo muri Gereza ya Rubavu ubutumwa babwiwe bwabakomye ku mutima bamwe bemera kugaragaraza imibiri y’abo bishe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubuyobozi bwa Ibuka bwemeza ko bizabafasha kubona imibiri y’abishwe muri Jenoside kuko hari myinshi y’abantu baburiwe irengero.

Gahunda ya Mvura Nkuvure ikorera muri Gereza igamije gufasha abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kwiyunga n’abo biciye

Uumuryango w’isanamitima washinzwe na Bishop Onesphore Rwaje 2003 akiyobora Diyosezi ya Byumba ni wo watangije gahunda yitwa Mvura Nkuvure, ikorera muri Gereza zose mu gihugu, bagamije komora ibikomere ku mitima y’abagororwa.

Abagororwa 90 bamaze kurangiza inyigisho za Mvura nkuvure muri Gereza ya Rubavu, bagabanyijwemo amatsinda atandatu rimwe rifite 15, bamaze amezi ane bigishwa.

Mu bakize ibikomere harimo abahoze ari abayobozi mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, umwe yari Assistant Burugumesitiri n’uwari Umushinjacyaha mu Rukiko.

Ndabateze Daniel afungiye muri Gereza ya Rubavu, akomoka mu cyahoze ari Komini Mutura ni umwe mu bemeye gutanga amakuru y’ahajugunywe imibiri y’Abatutsi bishwe mu 1994 kubera iriya gahunda Mvura Nkuvure, akavuga ko ikintu yakozwe ku mutima n’uko bavuze amateka mabi igihugu cyanyuzemo, asanga akuriweho ikizere yiyemeza ko azagaragaza aho yahishe imibiri y’abo yishe muri Jenoside.

Bisengimana Innocent umuyobozi wa IBUKA mu Karere ka Rubavu, avuga ko iyi gahunda nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi izabafasha kumenya neza aho imibiri y’ababo bishwe yajugunywe dore ko hari iyo kugeza n’ubu batamenye aho iri mu gace k’icyahoze ari Komini Mutura, Rwerere, Rubavu na Kanama.

Asaba ko gahundsa ikomeza muri Gereza zose, kuko bishobora gufasha mu bumwe n’ubwiyunge, akongeraho ko n’abamaze gufata amasomo batarekera aho ahubwo ko bahozaho ibyo baba baribagiwe na byo bakazabivuga.

Bishop Onesphore Rwaje avuga ko iyi gahunda ihuza Abarokotse Jenoside n’ababiciye, ikaba ikora umurimo ujyanye n’ubumwe n’ubwiyunge ndetse n’isanamitima, kuko uwiciwe n’uwishe barahura, abishe bagasaba imbabazi, kabasha kwinjirana n’abandi mu iterambere ry’igihugu, bagakorana.

Nzaramba Lucie wa gahunda ya Mvura nkuvure, avuga ko ari ngari kuko ikorera muri za Gereza, mu Mirerenge ndetse no mu Nkambi z’impunzi,  ngo ijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge, izakomeza kwigisha Abanyarwanda kubana neza mu mahoro.

Mu Rwanda habarurwa imfungwa ibihumbi 74, muri bo ibihumbi 20 ni Abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi ikaba ikorera nanone muri gereza eshanu mur cumi n’eshatu.

Mu ntangiro z’iki cyumweru iyi gahunda ikaba yarakomereje mu Karere ka Nyabihu, naho hari amatsinda ahuriweho n’abafite ababo bafunzwe ndetse n’abiciwe ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bishop Onesphore Rwaje ubu yagiye mu kiruhuko k’izabukuru

UMUSEKE.RW/i RUBAVU

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *