Fri. Sep 20th, 2024

Mu mukino w’irushanwa ry’Ubutwa Tournament wabaye kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Mutarama, kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo, Kiyovu SC yatsinze Mukura ibitego 4-2, amahirwe ya Mukura yo kwegukana igikombe cy’ubutwari arayoyoka.

Kiyovu ibonye ibitego bine

Ni irushwa riri kuba mu mikino itandukanye, aho mu mupira w’amaguru wateguwe na FERWAFA ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Intwari z’Igihugu, Imidari n’Impeta by’Ishimwe (CHENO) rifite insanganyamatsiko igira iti ‘Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu’.

Muri uyu mukino watangiye ukereweho iminota 30’ kubera imvura nyinshi yaguye mu bice by’Umujyi wa Kigali, amakipe yombi yakoze impinduka akuramo abakinnyi batatu kuri buri ruhande bagaragaye mu mukino wa mbere.

Kiyovu SC yakuyemo umunyezamu usanzwe abanzamo Bwanakweli Emmanuel asimburwa na Nzeyirwanda Djihad, Ishimwe Saleh na Mbanzoo Nkoto Karim naho Serumogo Ally asimburwa na Saba Robert.

Kiyovu Sports yatangiye yotsa igitutu Mukura, yabonye igitego cya mbere ku munota 14’ w’umukino gitsinzwe na Twizerimana Martin Fabrice.

Nyuma y’umunota umwe gusa ku munota wa 15’ Mukura yabonye igitego cyo kwishyura gitsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand.

Abasore ba Kiyovu bongereye imbaraga mu busatirizi bwabo bituma ku munota wa 31’ babona igitego cyatsinzwe na Saba ROBERT.

Igice cya kabiri cyatangiye Kiyovu SC isatira izamu rya Mukura binatuma ku munota wa 46’ ibona Penaliti ku ikora rya Manzi wafashe umupira n’intoki ariko Twizerimana Martin Fabrice arayihusha.

Kiyovu SC yagaragazaga imbaraga zo gushaka ibitego byinshi, yabonye igitego cya gatatu ku munota wa 57’ gitsinzwe na Nizeyimana Jean Claude.

Ku munota wa 87’ Kiyovu SC yabonye Coup-Franc, ihabwa Twizeyimana Martin Fabrice wari wahushije Penaliti ariko bwo yitwara neza yinjiza igitego cya kane cy’agashinguracumu cya Kiyovu SC.

Abakinnyi ba Mukura banyuzagamo bagaca muri humwe ba myugariro ba Kiyovu, babonye igitego cya kabiri mu minota y’inyongera gitsinzwe na Ndizeye Innocent. Umukino urangira Kiyovu SC itsinze 4-2 Mukura ibitego.

Abakinnyi 11 babanjemo ku mpande zombi:

Mukura VS: Bikorimana Gerard (GK, 1), Biraboneye Aphrodis 25, Manzi Aimable 13, Umwungeri Patrick 30, Rugirayabo Hassani 5,Mutabazi Hakim 6, Niyonkuru Ramadhani 23C,Ntwari Evode 10, Tuyishimire Eric 24, Iradukunda Jean Bertrand 17, Muniru Abdulahman 9.

Kiyovu: Nzeyurwanda Djihadi (GK,1) , Habamahoro vicent 19, Mutangana Deick 15, Mbogo Ali 30, Mbonyingabo Regis 24, Nahimana Isiaka 11, Mbanzoo Nkoto Karim 21, Twizerimana Martin Fabrice 27, Armel Gislain 14, Saba Robert 16, Nsengiyumva Mustafa 22.

Ni mu irushanwa ryo kwizihiza umunsi w’Intwari uzaba tariki ya 01 Gashyantare

Jean Paul MUGABE
UMUSEKE.RW

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *