Fri. Sep 20th, 2024

(VIDEO) Mu boherejwe guhagararira ibihugu byabo bashyikirije inyandiko zibibemerera Perezida Paul Kagame, barimo abo mu bihugu nk’Ubuyapani, bimwe mu bihugu byo muri Africa, ndetse n’ibyo ku mugabane w’Uburayi, nyama baraza gusangira na Perezida Paul Kagame.

Masahiro Imai azahagararira Ubuyapani akorera mu Rwanda

Bose hamwe bagera ku 10. Barimo uzahagararira Finland nka Ambassador, yitwa Riitta Swan azaba ari i Dar es Salaam.

Ubuyapani nabwo buzahagararirwa na Ambassador yitwa Masahiro Imai azaba akorera i Kigali.

Malawi igihugu kiri muri Africa y’Amajyepfo kizahagararirwa na High Commissioner witwa Glad Chembe Munthali azaba akorera i Dar es Salaam.

Sierra Leone na cyo ni igihugu cya Africa, kizahagararirwa na High Commissioner witwa Peter Joseph Francis uzakorera i Nairobi.

Igihugu cya Niger kiri muri Africa y’Iburengerazuba kizahagararirwa na Ambassador witwa Zakariaou Adam Maiga azaba akorera i Addis Ababa muri Ethiopia.

Georgia ni igihugu k’Iburayi kizahagararirwa na Ambassador witwa Zurab Dvalishvili azaba akorera i Addis Ababa.

Burkina Faso na cyo kizahagararirwa na Ambassador witwa Ganou Diaby Kassamba Madina azakorera i Nairobi.

Ubutaliyani bwashyizeho Ambassador witwa Massimiliano Mazzanti azakorera i Kampala.

Ubwami bwa Denmark buzahagararirwa na Ambassador, yitwa Nicolaj Abraham Hejberg Petersen akazakorera i Kampala, na Czech Republic yagennye Ambassador witwa Martin Klepetko uzakorera i Nairobi.

Riitta Swan azahagararira Finland ari i Dar es Salaam

RUBANGURA Daddy SADIKI
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Abahagarariye ibihugu byabo 10 bashyikirije Perezida Kagame inyandiko zibibemerera”
  1. Kuki abo ba ambasaderi batagira icyicaro mu Rwanda? Ibi byagombye kutwereka aho duhagaze n’icyo ibindi bihugu bidutekerezaho!

    1. Kazare, ibi biterwa n’ubushobozi bwa buri gihugu. Ubundi uretse Amerika n’ibindi bihugu by’ibihangange bifite ambassade muri buri gihugu, ibndi bihugu usanga bifite ambassade imwe ariko irebera inyungu z’icyo gihugu mu karere. Nk’uRwanda rufite ambassade Washington ariko inarebera inyungu z’uRwanda muri Mexique n’ibihugu byose bya Amerika y’amajyepfo nka za Brezil, Chili, Argentine n’ibindi. Ibi rero biterwa n’ubushobozi bwa buri gihugu kuko ambassade ihenda kuyitaho. Inzu ikoreramo iragurwa n’ubwo twe hafi ya zose zikodesha, abakozi bazo barahenda ku mishahara, amashuri y’abana babo ndetse n’umutekano wabo n’ibindi n’ibindi. Kuba rero igihugu nka Srilanka cyangwa Burkinafsco gifite ambassade iNairobi ikarebera n’uRwanda, nta gitangaje kirimo kuko ari ibihugu bidakomeye ku mufuka w’ipataro. Ariko nabwo ntabwo twakwirengagiza impamvu z’omibanire hagati y’ibihugu, urugero Amerika nta ambassade igira Pyongyang ahubwo ambassade yabo ya Seoul niyo ikemur’ibibazo bya ruguru. Itarafungura ambassade muri Somaliya, iya Nairobi niyo yakoraga ibyerekeye Somaliya. Iran nayo ni uko, abanyamerika bashaka kujyayo baca muri ambassade y’ubusuwisi kuko bene Oncle Sam batagira ambassade Tehran. Urumva rero ko n’umutekano n’umubano udahagaze neza, ibihugu byirinda kugira ambassade mu bindi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *