Fri. Sep 20th, 2024

Umuriro watewe na Gas ikoreshwa mu guteka watwitse bamwe mu bari mu cyumba gitekerwamo isambusa, ababibonye bavuga ko Gas yaturitse bamwe barakomereka, bakaba bajyanywe kwa muganga nyuma y’uko inzego z’ubutabazi zihageze.

Umwe mu bari hariya hatekerwa isambusa yahiye akaboko

Mu nzu harimo abantu benshi bafata ifunguro rya saa 12h.

Sibomana Jean Chrisostome usanzwe akora akazi ko guteka yabwiye Umuseke ko mu nzu yitwa “Sambusa Halal Design” hadutsemo inkongi we ateze imodoka muri gare. Nk’umuntu umenyereye imirimo ikorerwa mu gikoni yahise ajya kureba ibibaye.

Yagize ati “Nahageze nsanga ni gas (amacupa) ziri kuzamura umuriro.”

Avuga ko yasanze hari imashini bifashisha bazimwa umuriro (kizimyamoto) ahita ayikoresha azimya gas yarimo kwaka.

Sibomana yavuze ko ari icupa rimwe ry’ibiro bitandatu ryakagamo umuriro mwinshi cyane agatekereza ko agafuniko karifunga ntakariho.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kuzimya umuriro, ACP Jean Baptiste Seminega yabwiye abakorera mu nyubako ya Downtown n’abandi bose baje kureba ibyahabaye kujya birinda gukoresha Gas ahantu hafunganye.

Yagize ati “Aba bantu bagize gukorera ahantu hafunganye, kandi bakoresha amacupa arenze rimwe ya gas  bategura amafunguro.”

Yavuze ko kubera abantu benshi bagana hariya impanuka yabereye, ngo bongereye umuriro batekesha bihura n’amavuta gas iraturika, biteza umuriro mwinshi.

Seminega yasabye abakoresha Gas kujya bakorera ahantu hatunganye, kandi bagafungura amadirishya n’imiryango.

Ati “Niyo hagira ikiba ariko uvuga uti ‘nakoze uko nshoboye ngo nkumire inkongi’.”

Yavuze ko isomo bakuye kuri iyi restaurant yahiye ari uko abakora bene kariya kazi badakwiye kongera gukorera ahantu hafunganye.

Abakoresha gas bagirwa inama ko mbere yo kuyikoresha bajya babanza kumva neza impumuro ihari kugira ngo bamenye niba ifunze neza ngo itaba yasohoka hanze bigateza impanuka.

Abakomeretse bagera muri batanu, bahiye ku maboko
Mu nzu nto harimo gas zingana kuriya
Inkongi yibasiye imwe mu nzu ziri kuri gare yo mu Mujyi wa Kigali

UWANYIRIGIRA Josiane
UMUSEKE.RW

By admin

2 thoughts on “Inkongi yakomerekeje abantu mu nzu nini mu zikikije gare yo mu Mujyi wa Kigali”
  1. Barware ubukira! Hari n’izindi resto ziteganye na hariya downtown bategera imodoka z’i nyamirambo. Mu gikoni haba harimo ubushyuhe bwinshi, nta n’amadirishya ahari. Na hariya hahiye njya ngurirayo ibiraha, naho aho batekera nta dirishya rihari. Mu rugo iwanjye mu buryo bwo kugerageza kwitwararika gas, nta birahure biri mu idirishya no mu rugi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *