Sun. Nov 24th, 2024

Umujyi wa Kigali watoranyijwe mu Mijyi 15 yo hirya no hino ku Isi yatsindiye igihembo cya miliyoni y’amadolari y’Amerika (asaga miliyari imwe y’amafaranga y’u Rwanda) mu irushanwa mpuzamahanga ryiswe “2021 Global Mayors Challenge” ryitabiriwe n’Imijyi 631 yo mu bihugu 99 byo hirya no hino ku Isi.

Ni irushanwa ryari rigamije kugaragaza udushya Imijyi yahanga mu rwego rwo guhangana n’ingaruka za COVID-19, umushinga w’Umujyi wa Kigali wo gufata amazi mu duce tudafite imiturire myiza, ukaba uri mu cyiciro cyo kubungabunga ibidukikije.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali uvuga ko uwo mushinga ukubiyemo kubaka ibigega binini mu butaka bizafata amazi y’imvura akazajya atunganywa abaturage bakayakoresha ku buntu, bazashyirirwaho n’ibimoteri bigezweho ku buryo imyanda niyuzura abashinzwe gutwara imyanda bazajya babimenya bakaza ku bitwara.

Umujyi wa Kigali watangiye gushyira mu bikorwa gahunda zo kunoza imiturire ndetse no kuvugurura ibikorwa remezo mu guharanira ko imibereho y’abawutuye irushaho kuba muiza.

Umushinga wasojwe kubakwa mu 2019 mu Murenge wa Kimisagara, wasize amasomo menshi yahishuye n’izindi mbogamizi ari na zo ntandaro z’ivuka ry’uwo mushinga.

Mu gihe hagaragaye ikibazo cy’ubwiyongere bw’ikiguzi cy’amazi atangwa mu muyoboro w’Igihugu, Umujyi wa Kigali usanga uburyo bunoze bwo gufata amazi y’imvura bwagabanya icyo kiguzi kuko abaturage bazaba babonye indi nkomoko y’amazi itari atunganywa  na Leta.

Ku bijyanye no kuba hatari ibimpoteri bigezweho bishyirwamo imyanda bigatuma hamwe na hamwe hajugunywa imyanda ibangamira ubuzima bw’abaturage, Umujyi wa Kigali watanze igisubizo cyo gushyiraho ikoranabuhanga ryo kuvangura imyanda no gushyiraho aho ikusanyirizwa hafite ikoranabuhanga rimenyesha ababishinzwe ko hagiye kuzura.

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko ayo ari amakuru meza kuko ayo mafaranga abonetse azifashishwa mu kurushaho kunonosora no gushyira mu bikorwa iyo mishinga.

Michael R. Bloomberg washinze Bloomberg Philanthropies na Bloomberg L.P., ndetse akaba yarabaye na Meya wa 108 w’Umujyi wa New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, yavuze ko abeguhakney ibihembo bagaragaje imishinga ikomeye kandi igaragaaza ingamba zihamye zo kunoza imibereho y’abaturage no kugabanya ubushomeri.

Yagize ati: “Mu gihe Isi ikora ibishoboka byose kugira ngo ikemure ingorane z’ubuzima rusange n’ingaruka z’icyorezo ku bukungu zikomeje, imijyi ishobora gushyira m ubikorwa ibitekerezo bishya ku muvuduko Leta z’ibihugu zidashobora guhuza.”

Indi mijyi 14 yatsindiye miliyono y’amadolari ni Umujyi wa Ammanmuri Jordan; Bogotá, Colombia; Butuan, Philippines; Freetown, Sierra Leone; Hermosillo, Mexico; Istanbul, Turikiya; Kumasi, Ghana; Paterson, New Jersey, USA; Phoenix, Arizona, USA; Rochester, Minnesota, USA; Rotterdam, u Buholandi; Rourkela, u buhinde; Vilnius, Lithuania; na Wellington muri New Zealand.

Iyo mijyi uko ari 15 yo mu bihugu 13, yatoranyijwe mu mijyi 50 yageze mu ntera ya nyuma y’ayo marushanwa ikaba yaragiye ijonjorwamo iyahize iyindi mu gihe cy’amezi ane.

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *