Thu. Sep 19th, 2024

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda aratangaza ko nubwo umupaka wa Gatua uhuza Urwanda na Uganda ugiye gufungurwa ari intambwe itewe hagati y’ibihugu byombi atari ukumva ko ibibazo byose byarangiye.

Ni mu kiganiro yagiranye n’igitangazamakuru RBA aho asobanura ko icya mbere nta birori bihari byo gufungura uyu mupaka kandi ko Abanyarwanda bagomba kumva ko hakiri imbogamizi nyinshi.

Mu ijambo rye yagize ati” Icya mbere tuzi ko icyorezo cya Koronavirusi kigihari kandi ko ibihugu byose ingamba zo kwirinda zidakurikizwa kimwe. Abanyarwanda rero bagomba kwirinda ku bijyanye n’ubwirinzi mu rujya n’uruza rwo kwambuka umupaka”

Abajijwe niba abantu bagomba gushira impungenge mu bijyanye n’ibibazo bahuriragayo nabyo mu gihugu cya Uganda aho Abanyarwanda benshi bafatwaga bagafungwa, Alain Mukuralinda yagize ati: ” Iyi ni intambwe ya mbere itewe, ntabwo twavuga ko ibibazo byose byakemutse , Abanyarwanda bagomba kwambukana ubushishozi bwinshi”.

Alain Mukuralinda Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda

Umupaka wa Gatuna uhuza U Rwanda na Uganda wari umaze hafi imyaka itatu ufunze ubu ugomba gufungura tariki ya 31 Mutarama 2021 nk’uko Guverinoma y’u Rwanda iherutse gushyira iri tangazo hanze.

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda

 

By admin

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *