Abapolisi n’abasirikare b’u Rwanda bari mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Repubulika ya Centrafrique na Sudani y’Epfo, kuri uyu wa Kane tariki ya 07 Mata, bifatanyije n’umuryango mugari w’abanyarwanda, Abayobozi bakuru muri guverinoma, abayobozi bakuru mu mu muryango w’abibumbye n’inshuti z’u Rwanda, kwibuka ku nshuro 28, Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.
Mu gihugu cya Centrafique, Perezida Faustin Archange Touadera yifatanije n’abanyarwanda batuye ndetse n’abakorera muri iki gihugu guha icyubahiro abatutsi barenga miliyoni bishwe mu gihe kitarenze iminsi 100 gusa, mu umuhango wabereye mu murwa mukuru Bangui.
Polisi y’u Rwanda ifite amatsinda atatu y’abapolisi bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Centrafrique, buzwi ku izina rya MINUSCA, amatsinda abiri muri yo akaba abarizwa mu mujyi wa Bangui.
Umuhango wo kwibuka ukaba waranzwe no gucana urumuri nk’ikimenyetso cy’icyizere, hafatwa umunota umwe wo guceceka mu rwego rwo guha icyubahiro abazize Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994.
Uyu muhango kandi witabiriwe n’abahagaririye ibihugu byabo muri Centrafrique n’abayobozi batandukanye bari mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro muri iki gihugu, wanaranzwe kandi no kumva ubuhamya bwa bamwe mu barokotse Jenoside, babasobanurira inzira y’umusaraba banyuzemo, n’ uko bafashe inshingano zo kurera bagenzi babo kandi bose ari bato.
Olivier Kayumba, uhagarariye u Rwanda muri Centrafrique yashimiye Perezida Touadera kuba yifatanije n’abanyarwanda mu gikorwa cyo kwibuka
Ati: “iki ni ikimenyetso gishimingira umubano ukomeye uri hagati y’ibihugu byombi, amateka abanyarwanda banyuzemo yari ashingiye ku rwango, ivangura, kwambura abandi ubumuntu bikaba byaranagejeje kuri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, aho abatutsi barenga miliyoni bishwe.”
Kayumba yasobanuye ko Jenoside itabaye kuko habaye ihanurwa ry’indege yari itwaye Perezida Habyarimana nk’uko bamwe mu bayihakana bakunze kubivuga, Jenoside yarateguwe kandi iranigishwa, aho abagomabaga kuyikora bigishijwe urwango, ivangura no gutesha agaciro ikiremwa muntu.
Yasoje ahamagarira ibihugu bicumbikiye abantu bakoze Jenoside gukora ibishoboka byose bagafatwa bakanyuzwa imbere y’ubutabera, mu rwego rwo guhashya abahakana Jenoside.
Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Madamu Sylvie Baïpo-Temon, wavuze mu izina rya Guverinoma ya Centrafrique, yashimiye Leta y’u Rwanda imbaraga yakoresheje mu kunga abanyarwanda, ubu bakaba babanye neza, ko byaturutse mu bushake bwa politiki ndetse no gukora cyane bya Perezida Paul Kagame ufite icyerekezo cy’imyoborere myiza n’iterambere ry’ubukungu ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.
Igikorwa cyo kwibuka kandi cyanabereye mu kigo cy’abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro mu gace k’ahitwa Kaga-Bandoro mu birometero 400 uvuye mu murwa mukuru wa Bangui.
SUDANI Y’EPFO
Mu gihugu cya Sudani y’Epfo, hari amatsinda abiri y’abapolsi b’u Rwanda abiri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, aho igikorwa cyo kwibuka cyabereye mu mujyi wa Juba cyitabiriwe na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Dr. Martin Lomuro.
Hitabiriye kandi umuyobozi mukuru w’abapolisi ba Loni bari muri Sudani y’Epfo, Madamu Christine Fossen, Abasirikare bakuru mu gisirikare cya Sudani y’Epfo, n’abayobozi batandukanye mu butumwa bwa Loni bwo kubungabunga amahoro.
Minisitiri Deng yashimiye intambwe u Rwanda rwateye avuga ko byose byaturutse ku miyoborere myiza ya Perezida Paul Kagame, yongeraho ko kuba u Rwanda ruri mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Sudani y’Epfo ari iby’agaciro kandi ari isomo ku baturage b’iki gihugu bakwiye kwigira ku Rwanda.
Abapolisi b’u Rwanda 240 bari mu butumwa bwo kubungabunga amahoro (FPU-1) mu ntara ya Upper Nile, mu gace ka Malakal nabo bifatanyije n’abanyarwanda ndetse n’inshuti z’u Rwanda mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.