Sat. Sep 21st, 2024

Urubyiruko rw’abasore rukomeje kuboneka kuri ambasade y’Uburusiya i Addis Ababa mu murwa mukuru wa Ethiopia kuwa kabiri, nyuma y’impuha ko bakeneye abantu bo kujya kurwana muri Ukraine.

Ariko umuvugizi w’iyo ambasade, Maria Chernukhina, yavuze ko nta gushaka abarwanyi birimo gukorwa muri Ethiopia.

Yavuze ko abo bantu benshi bari kuhaboneka ari abaje kwifatanya n’Uburusiya.

Maria yabwiye BBC ati: “Dufite abashyitsi benshi kuri ambasade baje kutwereka ko bifatanyije n’Uburusiya.

“Bamwe muri bo bari kutubwira ko bifuza gufasha mu buryo bwose bashoboye. Ariko ntabwo turi ikigo gishaka abakozi.”

Benshi muri abo banya-Ethiopia kuri iyo ambasade babonetse bitwaje inyandiko z’ibyangombwa byabo.

.

Ethiopia

musore umwe utegerereje ku muryango yabwiye BBC ko arimo gushaka umushahara mwiza nk’umusirikare, cyangwa agahabwa akandi kazi kose kaboneka.

Yongeraho ati: “Ariko nkunda n’Uburusiya.”

Abandi bavuga ko bumvise amakuru ko Uburusiya buhemba imishahara minini.

Mu kwezi gushize, ambasade ya Ukraine i Dakar muri Senegal yo yihanijwe na leta yaho nyuma y’itangazo ryo gushakisha abarwanyi muri icyo gihugu.

Ethiopia iri mu bihugu bitabonetse ubwo muri ONU/UN habaga itora ku kwamagana ibitero by’Uburusiya muri Ukraine.

Ibihugu bigera kuri 17 bya Africa byatoye ko ntaho bihagaze kuri iyo ngingo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *