Sat. Sep 21st, 2024

Polisi y’Amerika irimo gushakisha imfungwa yatorotse gereza iregwa ibyaha by’ubwicanyi, hamwe n’umucungagereza waburanye na yo.

Imfungwa Casey White n’umucungagereza Vicki White, baheruka kubonwa ku wa gatanu mu gitondo ku biro bya polisi by’akarere ka Lauderdale muri leta ya Alabama.

Madamu White yavuze ko yari ajyanye iyo mfungwa gukorerwa igenzurwa ry’ubuzima bwo mu mutwe, ariko nyuma abategetsi batahuye ko icyo gikorwa kitari cyashyizwe kuri gahunda.

Abategetsi barimo gukora iperereza ku kumenya niba Madamu White yarafashije iyo mfungwa gutoroka, cyangwa niba iyo mfungwa yaramushimuse.

Nubwo bahuje izina, aba bombi nta sano bafitanye. Abategetsi bavuga ko Casey White akwiye gufatwa nk’umuntu “witwaje intwaro kandi uteje akaga gakomeye” – ku ruhande rumwe bitewe n’uko ubu ashobora kuba afite imbunda y’uwo mupolisi.

Mu kiganiro n’abanyamakuru ku wa gatanu, umupolisi mukuru w’akarere ka Lauderdale, Rick Singleton, yavuze ko Madamu White yavuye kuri gereza hamwe n’iyo mfungwa ahagana saa tatu n’iminota 30 za mu gitondo (9h30) ku isaha yaho.

Yabwiye bagenzi be bakorana ko agiye kumugeza ku rukiko ngo akorerwe isuzumwa ry’ubuzima bwo mu mutwe.

Umupolisi mukuru Singleton yongeyeho ko uwo mupolisi yavuze ko nyuma yaho yari kujya kwa muganga kuko (umupolisi) yumvaga atameze neza.

Nyuma gato ya saa tanu z’amanywa (11h) ku isaha yaho, hari umuntu wabonye imodoka y’uwo mupolisi iparitse ahaparikwa imodoka ho ku iduka rinini.

Ahagana saa cyenda n’iminota 30 z’amanywa (15h30), abategetsi batahuye ko iyo mfungwa itagaruwe muri gereza, kandi nta n’umwe washoboraga kuvugana n’uwo mupolisi.

Urwego rw’Amerika rugenzura iyubahirizwa ry’amategeko – ruzwi nka US Marshals Service – rwashyizeho igihembo kigera ku madolari 10,000 (miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda) ku muntu watanga amakuru yatuma Casey White yongera gufatwa, ndetse n’ajyanye n’ahantu Vicki White aherereye.

Mu itangazo, Marty Keely wo muri US Marshal Service yagize ati: “Byemezwa ko Casey White ateje inkeke ikomeye ku mupolisi no kuri rubanda”.

Umukozi w’intangarugero

Umupolisi mukuru Singleton yavuze ko Madamu White amaze imyaka hafi 25 akora muri uru rwego rwa polisi. Ni umuyobozi wungirije wa gereza, kandi zimwe mu nshingano ze harimo gutegura ibyo kujyana imfungwa ku rukiko.

Yasobanuye ko icyemezo cye cyo kujyana imfungwa ku rukiko we wenyine cyarenze ku mategeko, kuko umuntu nk’uwo uregwa icyaha gikomeye gutyo ubusanzwe aherekezwa n’abapolisi babiri.

Yagize ati: “Nshobora kubabwira ko buri mukozi wese muri ibi biro yaguye mu kantu ko yaburiwe irengero no kubera ko ibi byabaye”.

Umupolisi mukuru Singleton yavuze ko Madamu White inshuro nyinshi yagiye atorwa nk’umukozi wahize abandi mu kazi mu mwaka kandi ko yari “umukozi w’intangarugero”.

Yavuze ko ashaka gihamya ifatika mbere yo gushinja Madamu White gukora ikintu kibi icyo ari cyo cyose.

Yagize ati: “Yamufashije mu gutoroka? Birumvikana ko ibyo bishoboka. Rero turimo kwiga kuri ibyo nk’ikintu kimwe mu bigize iperereza. Yashimuswe bari mu nzira bajya ku rukiko? …afatwa atari ku bushake bwe? Birumvikana ko icyo ari ikindi kintu turimo kurebaho”.

Uwo mupolisi mukuru yagize ati: “Uko nzi iyi mfungwa, ndatekereza ko [umupolisi] ari mu byago uko ibintu byaba bimeze kose”.

Casey White
Ibiro bya polisi by’akarere ka Lauderdale byatangaje iyi foto ya Casey White, bivuga ko ari yo ya vuba aha cyane yuko ameze

Ikirego cy’ubwicanyi

White, w’imyaka 38, yaregwaga ibyaha bibiri by’ubwicanyi bishobora guhanishwa igihano cy’urupfu byo mu kwezi kwa cyenda mu 2020, mu gutera icyuma Connie Ridgeway wari ufite imyaka 58, nkuko bivugwa n’urwego US Marshals Service.

Uru rwego rw’Amerika rugenzura iyubahirizwa ry’amategeko rwavuze ko yari asanzwe arimo gukora igifungo kijyanye n’urukurikirane rw’ibyaha byo mu 2015, birimo kwinjira mu nzu mu buryo bunyuranyije n’amategeko agakora ubujura, kwiba imodoka, no kwiruka atoroka polisi imuhagaritse.

Abategetsi bongeyeho ko yemeye ko yakoze ubwicanyi. Ubwo yaburirwaga irengero, yari afungiye muri gereza y’akarere ka Lauderdale ategereje kuzaburanishwa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *