Sat. Sep 21st, 2024

Mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Brazil, habonetse umuntu ukuze cyane kuruta abandi ku Isi.

Ni umukecuru witwa Maria Gomes dos Reis, ariko nta muntu wari warigeze atekereza ko ashobora kuba ari we muntu ukiriho urusha abandi imyaka. Abaganga ni bo batumye iyo nkuru ijya ahagaragara ubwo bari bagiye kumuvurira mu rugo, kubera ko atakibasha kweguka.

Uwo mukecuru umaze kugira abana b’ubuvivi, abana n’umwuzukuru we kubera ko abana be bose nta n’umwe ukiriho. Icyemezo cy’amavuko cye kigaragaza ko yavutse ku itariki 16 Kamena 1900, avukira mu gace kitwa Bela Vista ari naho yibera.

Abo mu muryango we bemeza ko mu myaka 8 ishize yari agifite imbaraga, kuko ari we wanirereraga abuzukuruza.

Kugeza ubu igitabo cyandikwamo abantu baciye uduhigo kurusha abandi ku isi ‘Guinness World Records’, cyemezaga ko umuntu uruta abandi ku Isi ari Umufaransakazi witwa Lucile Randon, wavutse ku itariki 11 Gashyantare 1904, ubu akaba afite imyaka 118.

Ako gahigo yakegukanye nyuma y’urupfu rw’Umuyapani, Kane Tanaka, witabye Imana tariki 19 Mata 2022 afite imyaka 119.

Ikinyamakuru Metro cyo mu Bwongereza kivuga ko Gomes dos Reis, uwo mukecuru wo muri Brazil utakiva mu buriri, abana n’umwuzukuru Celia Cristina wemeza ko akibasha kumva no kubaganiriza, n’ubwo ari we umukorera ibintu byose uhereye ku isuku, kumugaburira no kumuhindurira imyambaro.

Umwuzukuruza we witwa Ivanilde Gomes, warezwe na nyirakuruza kuva afite imyaka itandatu, avuga ko nta kintu na kimwe yigeze amuburana, ndetse ko ahora yibuka ijambo yakundaga kumubwira kuva akiri akana agira ati “Gana ishuri mukobwa”.

Gomes dos Reis afite abuzukuruza 13 n’abana b’ubuvivi batandatu. Umuryango wizera ko azabasha no kubona umwana we wa mbere w’ubuvivure.

Niba Imana ikimurambitseho ibiganza, uyu twakwita ‘nyogokuru-kuruza’ ashobora kwizihiza isabukuru y’imyaka 122, ku itariki 16 kamena 2022.

Abantu basheshe akanguhe muri Brazil bamaze iminsi bihariye imitwe y’inkuru zigezweho. Uheruka ni uwitwa Francisca Celsa dos Santos, ugize imyaka 116 ariko ugeze mu marembera, na Epifania Maria de Jesus Mendes, witegura guhabwa impano ya ‘tattoo’ ku isabukuru y’imyaka 105.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *