Fri. Sep 20th, 2024

Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji na Minisitiri w’intebe Félix Moloua basezeye ku bapolisi b’u Rwanda bagize itsinda  rya RWAPSU 1-VI ryitegura gusoza inshingano zaryo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye MINUSCA babashimira akazi keza bakoze mu gihe cy’umwaka bamaze muri iki gihugu bakora ibikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.

Ni mu muhango wabereye mu bice bibiri aho Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji yakiriye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko abapolisi  30 ba RWAPSU  abashimira uko bitwaye mu kazi kabo mu gihe cy’umwaka wose bamaze bamucungira umutekano.

Ku rundi ruhande  Minisitiri w’intebe Félix Moloua nawe yakiriye abapolisi 27 ba RWAPSU basanganywe inshingano zo kumucungira umutekano abashimira umurava n’ubwitange bagaragaje mu kazi kabo.

Mu ijambo rye Perezida w’Inteko ishinga amategeko ya Centrafrique, Hon. Prof. Simplice Mathieu Sarandji yashimiye abapolisi b’u Rwanda imyitwarire myiza, ubunyamwuga ndetse n’umurava bagaragaje mu gihe cyose bamaze bakorana.

Yagize ati: “Mu izina ry’abaturage ba Centrafrique, abadepite bagize inteko ishinga amategeko ya ndetse no mu izina ryanjye bwite tubashimiye akazi gakomeye mwakoze ko gucunga umutekano mugamije  gufasha igihugu kongera kugira amahoro n’umutekano. Mwakoze akazi katoroshye kandi mugakorana ubunyamwuga, umurava n’ubwitange.”

Ernest Mada, Minisitiri mu biro bya Minisitiri w’intebe wavuze mu izina rya Minisitiri w’intebe yashimiye  uruhare abapolisi ba RWAPSU 1-VI Ndetse n’abapolisi b’u Rwanda muri rusange bakomeje kugira mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro muri Centrafrique.

Minisitiri Mada yanashimiye u Rwanda uburyo rukomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kubungabunga umutekano hirya no hino ku Isi by’umwihariko muri Centrafrique.

Assistant Commissioner of Police (ACP) Innocent Rutagarama Kanyamihigo, umuyobozi w’itsinda rya RWAPSU rishinzwe gucunga umutekano w’abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique ndetse na MINUSCA yashimiye aba bayobozi uburyo bakoranye nabo bya hafi byabafashije kuzuza inshingano bahawe nta nkomyi.

ACP Kanyamihigo yijeje aba bayobozi ko igihe cyose abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro bazakomeza kurangwa n’ubufatanye, umurava n’ubunyamwuga mu rwego rwo gukomeza gufasha Centrafrique kugera ku mahoro n’umutekano birambye.

Itsinda ry’abapolisi b’u Rwanda rya RWAPSU1-6 ryitegura gusoza inshingano zaryo mu butumwa bw’umuryango w’abibumbye MINUSCA, ryageze muri Centrafrique kuwa 15 Gicurasi 2021. Iri tsinda rifite inshingano zo kurinda abayobozi bakuru muri Guverinoma ya Centrafrique barimo Perezida w’inteko ishinga amategeko, Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisitiri w’Ubutabera.

Rinafite kandi inshingano zo kurinda intumwa nkuru yihariye y’umunyamabanga mukuru w’umuryango w’abibumbye n’umwungiririje ndetse n’umuyobozi w’abapolisi b’umuryango w’abibumbye bari mu butumwa bwa Loni muri iki gihugu.

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *