Fri. Sep 20th, 2024

Ahagana mu ma saa tanu zo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 10 Kamena 2022,mu kagari ka Nyabigoma mu murenge wa Kinigi wo mu karere ka Musanze hatewe ibindi bisasu 2 byo mu bwoko bwa Rokete bivugwa ko byaturutse muri Rutshuru muri RDC.

Mu gihe imirwano hagati ya FARDC na M23 ikomeje,ibisasu byongeye kugwa mu Rwanda nyuma y’ibindi byaherukaga guterwa i Musanze kuwa 23 Gicurasi 2022 biturutse muri RDC bikangiza inzu z’abaturage ndetse bikanabakomeretsa.

Ibi bisasu byaguye mu duce tubiri two mu mudugudu wa Gasizi wo mu Kinigi.

Aba bantu bavuze ko ibi bisasu byatewe mu Rwanda mu ma saa tanu na 45 ndetse ngo byaba byaturutse muri Tshanzu ho muri Gurupema ya Jomba muri Rutshuru.

Abatuye muri aka gace, bavuga ko kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu bakomeje kumva urusaku rw’amasasu ariko ko bitabatunguye kuko nubundi bimaze iminsi byumvikana hakurya muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Amakuru aravuga ko ibyo bisasu byatewe mu mirima y’abaturage ariko nta muntu wakomeretse cyangwa ngo ahasige ubuzima ndetse mu masaha ashize ingabo za RDF na Polisi bahise bahagera bahumuriza abaturage ndetse babasa gukomeza imirimo yabo.

Urubuga Kivu Morning Post rwo muri RDC rwatangaje ko uyu munsi saa 10:40 [11:40 mu Rwanda] ingabo za FARDC na M23 zakozanyijeho muri Tshanzu ndetse bishoboka ko ayo ma rokete yatewe aturutse muri iyi ntambara.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *