Thu. Sep 19th, 2024

Abashyitsi batandukanye bitabiriye Inama y’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Itumanaho (ITU), yiswe ITU World Telecommunication Development Conference, WTDC iri kubera i Kigali bifatanyije n’abatuye uyu Mujyi muri siporo rusange izwi nka ‘Car Free Day’.

 

Iyi siporo itegurwa n’Umujyi wa Kigali yabaye kuri iki Cyumweru tariki ya 12 Kamena yitabirwa n’abitabiriye iyi nama n’abanyacyubahiro batandukanye barimo Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ndetse n’Umunyamabanga uhoraho muri iyi Minisiteri, Iradukunda Yves.

Ku ruhande rwa ITU iyi siporo yitabiriwe n’Umuyobozi w’Ishami ry’iri huriro rishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho, Doreen Bogdan-Martin.

Aba bashyitsi bifatanyije n’ibihumbi by’Abanya-Kigali bazengurutse mu mihanda yo muri uyu mujye bakora siporo. Iki gikorwa cyakomereje kuri BK Arena ahakorewe imyitozo ngororamubiri.

Iki gikorwa cyari cyahawe insanganyamatsiko yo guharanira kugeza internet n’uburyo bw’itumanaho ku batarabibona ndetse no kurwanya icyuho mu by’uburinganire kikigaragara mu ikoreshwa ry’ikoranabuhanga.

Car Free Day ni siporo rusange yatangijwe muri Gicurasi 2016 igamije gushishikariza abatuye Umujyi wa Kigali umuco wo gukora siporo, hagamijwe kurushaho kwirinda indwara zitandura.

Mu mihanda imwe n’imwe ibinyabiziga bifite moteri biba byakumiriwe, kugira ngo abantu bakore siporo bisanzuye hagati ya saa Moya na saa Tanu.

Mu ntangiriro za 2018 Perezida Kagame yasabye ko iyi siporo yajya iba kabiri mu kwezi; ishyirwa ku Cyumweru cya mbere n’icya gatatu cy’ukwezi.

Iki gikorwa cyatangijwe na Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Musoni Paula

Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ari mu bitabiriye Car Free Day yo kuri iki Cyumweru

Car Free Day ni siporo rusange isanzwe iba imodoka zahagaritswe

Abitabiriye iyi siporo bafashe ifoto y’urwibutso

Umuyobozi w’Ishami rya ITU rishinzwe ibijyanye n’ikoranabuhanga mu by’itumanaho, Doreen Bogdan-Martin yifotoranya n’abana

Nyuma yo kwiruka kuri BK Arena hakomereje imyitozo ngororamubiri

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *