Abapolisi 19 bakoresha imbwa zisaka abakurikiranweho ibyaha bitandukanye basoje amahugurwa y’amezi 2, aho bahugurwaga uko bakoresha imbwa zitahura ibiyobyabwenge, ibisasu biturika ndetse n’uburyo bushya aho imbwa ishobora gutahura ibiturika bigendanwa (vapor wake).
Hanabaye kandi igikorwa cyo kwakira imbwa zabugenewe 12 zatorejwe mu kigo cyitwa Police Dog Center Holland. Ibi kandi bikorwa mu rwego rwo kugira ngo Polisi y’u Rwanda yubake ubushobozi bw’ishami ryayo ricunga umutekano rikoresheje imbwa ( K-9 brigade) no kugira ngo iri shami rigire abapolisi benshi bafite ubumenyi bwo gukoresha imbwa zisaka ibiyobyabwenge n’ibiturika.
Uburyo bushya bwo gucunga umutekano bwiswe Vapor wake, ni uburyo imbwa bazigisha guhumurirwa n’ibintu biturika kabone n’ubwo byaba bigendanwa(byimukanwa), bitandukanye ni uburyo bwari busanzweho aho imbwa zabonaga ibintu biturika byashyizwe ahantu hamwe.
Ubwo yasozaga aya mahugurwa mu muhango wabereye ku cyicaro cy’ishami rya K-9 Brigade riherereye i Masoro, mu Karere ka Gasabo, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, yashimye uruhare ishami rya K-9 rigira mu gutuma habaho ituze n’umutekano mu Rwanda.
Yagize ati: ” Inshingano nyamukuru ya Polisi n’izindi nzego zicunga umutekano ni uguharanira ko habaho amahoro n’umutekano mu gihugu bigatuma habaho iterambere rirambye.”
Yongeyeho ko ubu Isi ihangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano kuko usanga abanyabyaha bifashisha ikoranabuhanga rikomeye mu guhungabanya umutekano w’Isi.
CP Munyambo yakomeje asobanura ko muri gahunda y’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda kuva muri 2018 kugeza muri 2023, kimwe mu byashyizwemo imbaraga ni ukubaka ubushobozi hagamijwe guhashya ibyaha.
Aya mahugurwa yaje nk’igisubizo gisubiza bimwe mu byo Polisi y’u Rwanda yari yiyemeje gukora, harimo kongerera ubumenyi n’ubushobozi abapolisi bakora mu ishami rya K-9.
Yijeje ko Polisi y’u Rwanda izakomeza gushyira imbaraga mu kubaka ubushobozi abapolisi bahabwa amahugurwa n’ibikoresho biri kurwego rugezweho mugutahura abanyabyaha.