Sun. Nov 24th, 2024

Mu ishuri rikuru rya Polisi riherereye mu Karere ka Musanze hasojwe ibiganiro byahuzaga impuguke zitandukanye, byari bifite insanganyamatsiko igira iti, ” Amahoro, Umutekano, n’ubutabera.” Mu biganiro byatanzwe none byahuje abarimu n’impuguke byibanze ku bintu bibiri by’ingenzi; Itangazamakuru, n’Imiyoborere muri Afurika y’ubu, Amahirwe ndetse n’imbogamizi, kongera gutekereza ku mahoro n’umutekano w’Afurika, hagamijwe kwimakaza imiyoborere myiza.

Ubwo yasozaga ku mugaragaro ibi biganiro bimaze iminsi ibiri bibera mu Karere ka Musanze Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu  Jean Marie Vianney Gatabazi, yagaragaje ko imiyoborere igira uruhare rukomeye mu gutuma habaho amahoro n’umutekano urambye kandi ko byuzuzanya, kandi ko byose bituma habaho iterambere rirambye haba muri Afurika ndetse no ku Isi muri rusange.

Ibi biganiro by’iminsi ibiri bibaye ku nshuro ya 9 byibanze ku mahoro, umutekano n’ubutabera bijyanye n’amasomo ahabwa icyiciro cya 10 cya ba ofisiye bakuru bigira muri iri shuri, bifite insanganyamatsiko igira iti: “Guteza imbere imiyoborere myiza igamije amahoro n’umutekano muri Afurika.”

Minisitiri Gatabazi yagize ati: “Iyo urebye igitera amakimbirane mu bihugu bitandukanye by’Afurika usanga ari imiyoborere mibi, kuko biba byananiwe gucyemura ibibazo by’imibereho myiza y’abaturage, gucyemura ibibazo bishobora gutera amakimbirane ashingiye ku ivangura, kuba abaturage badahabwa amahirwe angana ku mitungo y’igihugu, kuba abaturage badahabwa ubutabera bungana no kuba abaturage badashobora kuvuga akarengane kabo.”

Yongeyeho ko amakimbirane usanga aterwa n’ uko hari bihugu usanga bitazi icyo bishaka, nko kumenya indangagaciro, inyungu rusange, ugasanga byisanze biri gukorera ku gitutu cy’ibindi bihugu, usanga byumva ko ibihugu byose bigomba kurangwa n’imiyoborere byo bishaka hatitawe uko buri gihugu gishaka kwiyobora.

Agaruka ku itangazamakuru yavuze ko hatitawe ku mbogamizi zatewe n’itangazamakuru mu guhungabanya umutekano n’imibereho myiza y’abaturage, rifite kandi uruhare runini mu gushyiraho no gushimangira imiyoborere myiza.

Yakomeje agira ati: “Mu kongera gutekereza kuri Afurika y’amahoro n’umutekano, buri gihe hakenewe cyane gucyemura ibibazo biterwa n’imiyoborere ishingiye ku makimbirane hagamijwe kwimakaza amahoro n’umutekano birambye nk’inzira iganisha ku majyambere arambye ku mugabane wa Afurika.”

Minisitiri Gatabazi yashimangiye ko kukemura ibi bibazo  bisaba kuzamura imiyoborere ishingiye ku miyoborere myiza; kuzamura no kugenzura imbuga nkoranyambaga; gushyiraho ibigo bya leta bishoboye kandi byita ku nshingano harimo n’inzego z’umutekano; no kubaka inzego z’ubutabera zikomeye kandi ziboneye zita ku baturage.

Abantu batandukanye batanze ibiganiro

Umuyobozi wa Polisi y’ u Rwanda, Inspector General of Police (IGP) Dan Munyuza, agaruka ku cyatuma habaho  amahoro n’ituze  muri Afurika yavuze ko  ibikorwa bigenda bikorwa  mu karere no ku mugabane wa Afurika, byagaragaje ko mu myaka ibarirwa muri za mirongo, umugabane wa Afurika waranzwe n’amakimbirane.

Yagize ati: “kuba u Rwanda  rugira uruhare mu bikorwa byo kubungabunga amahoro bituruka ku mateka mabi yabaye muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bikanaterwa kandi n’imyizerere ikomeye y’igihugu mu kurengera abasivili nk’uko bivugwa mu mahame ya Kigali 2015 (KP) yibanda cyane cyane ku kurinda umutekano w’abasivili neza.”

Yongeyeho ko nyuma y’igihe kirekire Afurika yitaweho n’ibindi bihugu byo hanze y’umugabane, ibihugu bya Afurika binyuze mu muryango w’ubumwe bw’Afurika byatangiye kwicyemurira ibibazo, aho bikoresha imvugo igira iti : “Ibisubizo by’Afurika ku bibazo bya Afurika”, ubona ko byatangiye gutanga umusaruro.

Ati: “Afurika ubu itanga umusanzu ugera kuri 80 ku ijana  mu butumwa bwo kubungabunga amahoro muri Afurika. Habayeho  kandi ubwiyongere bw’imiryango y’ubukungu bw’akarere (RECs) igira uruhare runini mu gucyemura amakimbirane ku mugabane wa Afurika, ibyo bikaba ari ibyo gushimwa.”

Gahunda z’umutekano zidasanzwe mu karere ziragenda ziba nyinshi, kandi mu gihe cya vuba zishobora kugaragara nk’ibikorwa bisanzwe, aho kuba ibidasanzwe . Ibikorwa bikorwa hagati y’ibihugu  bibiri biratanga umusaruro mwiza kurenza gukoresha inzira zihuriweho n’ibihugu byinshi.
Hazakenera gusa inkunga mpuzamahanga no gusobanurwa neza n’akanama k’umuryango w’abibumbye gashinzwe umutekano ku bijyanye n’inshingano zabo, kugenzura, kuyobora, ndetse no gutanga raporo.”

Prof. Patrick Loch Otieno Lumumba, mu bushishozi bwe ku gushimangira inzego z’ubutabera muri Afurika yavuze ko ari ngombwa kugira imiyoborere myiza, amahoro n’umutekano birambye. yanavuze kandi ko  ubutabera bwagaragaye nk’ifatizo ry’amategeko, bushimangira imbaraga zose ku kugera ku  mahoro n’umutekano mpuzamahanga.

Yagize ati: “Icy’ingenzi mu gushimangira amahoro n’icyizere gikenewe hagati ya Leta n’umuturage, ni utanga umutekano, umudendezo no kurengera uburenganzira bw’ibanze bwa muntu. ”

Yongeyeho ko amakimbirane ashobora ‘gucungwa’ mu mahoro ari uko hari inzego zibishoboye zishobora gusobanura no kubahiriza uburenganzira n’inshingano.

Ati: “Umutekano n’ubutabera rero ntibishobora gutandukana – ingamba z’umutekano zigomba kuba zigamije kugera ku musaruro ushimishije binyuze mu nzira ziboneye, ingamba z’ubutabera zigomba kubona ko umutekano w’abantu ari uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.”

Prof. Alfred R. Bizoza, impuguke mu by’ubuhinzi n’isesengura rya politiki muri kaminuza y’u Rwanda, yavuze ko ubu ingabo zitakirwanira gusa ku kugeza umutekano ku bantu ahubwo usanga zinaharanira kugeza ku baturage  ubuzima, umutekano w’ibiribwa, umutekano w’ubukungu, ndetse n’umutekano w’ibidukikije n’ibindi.

Prof. Neil Cooper, umuyobozi w’ishuri ry’amahoro n’amakimbirane (SPCS) muri kaminuza ya Kent ya Leta ya Ohio muri Leta zunze ubumwe z’ Amerika, mu magambo ye ku bijyanye n’imiyoborere myiza nk’impamvu ikomeye y’amahoro  muri Afurika yavuze ko imyumvire y’amahoro, umutekano n’imiyoborere itameze neza kandi idashinze imizi.

Yagize ati: “Inzego z’amahoro n’umutekano nazo ntihagaze neza, kandi ibipimo byinshi by’amahoro n’umutekano ku isi bikorwa nabi kubirebana na politiki y’inzego mpuzamahanga zishinzwe amahoro n’umutekano, haba mu miyoborere ndetse no mu mutekano  byasobanuwe ko aribyo  bitera ibibazo imbere mu gihugu. Ni  ibintu kandi  ku Isi bigira ingaruka ku miyoborere y’imbere, ariko bikanagira  ingaruka ku mahoro n’umutekano.

Umunyamakuru uzwi cyane akaba n’umwanditsi, Charles Onyango Obbo, mu bushishozi bwe yagarutse  ku mbuga nkoranyambaga n’imiyoborere muri Afurika avuga ko bikeneye kwitonderwa. Yavuze ko ryatanze urundi rwego rwo kugaragaza no kuzana ibyo abantu babazwa cyane cyane ahantu hatagerwaho, rugaragaza ubugome, isaha nini y’ibidukikije, indorerezi z’amatora ndetse n’igikoresho cyo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *