Thu. Sep 19th, 2024

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 06 Nzeri 2022 nibwo ikipe y’Ingabo z’Igihugu yakomeje imyitozo yitegura umukino wa CAF Champions League ugomba kuyihuza n’ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia.

Ni imyitozo yakurikiwe n’Umuyobozi w’Icyubahiro Wa APR F.C Gen James Kabarebe Wanagize impanuro abagenera mbere yo kwerekeza mu karere ka Huye aho igiye gukomereza umwiherero.

Yibukije aba bakinnyiko ari beza bitezweho byinshi kuko byose babifite kandi ko nk’ikipe ikinamo abanyarwanda bagomba kubyerekana batsinda kuri uyu wa Gatandatu.

Yagize ati ” Nta bintu byinshi nshaka kuvuga uyu munsi kuko ndabizera cyane nziko mushoboye kuko ahenshi mugenda munyura murabigaragaza.

Abanyarwanda tubitezeho byinshi kuri uyu wa Gatandatu mu karere ka Huye, mufite Umutoza ukomeye ibyo rero biri mubiduha ikizere cyo kwitwara neza kuri uyu wa Gatandatu ndabasaba ko mwasezerera iyi kipe kuko ntiyadutera ubwoba kuko nizindi zagiye zinyura hano zabonye ko ikipe ya APR atari ikipe wanyuraho uko wiboneye.

Ikipe yanyu mwese muri Abanyarwanda murumvikana mu rurimi ibi bigomba kubatera ishema mukanabitwereka mu kibuga mutsinda iyi US Monastir.”

Yakomeje abifuriza instinzi anabizeza ko Ubuyobozi buzakora ibyo busabwa nibatsinda.

Yagize ati” Murabizi ko nta kipe ijya idutsindira hano, natwe rero dutsinde hakiri kare kandi nimusezerera iyi kipe ubuyobozi burahari ngo bubagenere ibyo bubagomba kuko namwe muba mwakoze akazi gakomeye, ubwo rero gahunda ibe iyo gutsinda kandi tuzitware neza no muyindi mikino izakurikiraho”

APR F.C izakira ikipe ya US Monastir yo muri Tunisia kuri uyu wa Gatandatatu ku isaha ya saa cyenda zuzuye 15h00,kuri stade ya Huye.

Amakuru yerekeye uyu mukino aravuga ko abakinnyi 4 ba APR FC barimo Byiringiro Lague,Ishimwe Anicet,Djuma Nizeyimana na Ir’shad Nsengiyumva batari mu bakinnyi bazahura na US Monastir FC kuri uyu wa gatandatu, kuko umutoza atashimye uko bahagaze.

APR FC irerekeza i HUYE kuri uyu wa Kabiri gutegura uyu mukino witezwe na benshi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *