Fri. Sep 20th, 2024

Ubushinjacyaha bwasabye Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge guhamya Bamporiki Edouard ibyaha byo kwakira indonke no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite, agahanishwa gufungwa imyaka 20 n’ihazabu ya miliyoni 200 Frw.

Bamporiki Edouard wahoze ari Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’umuco yagejejwe imbere y’urukiko, aburana ku byaha bibiri aregwa, byo kwakira indonke ya miliyoni 5 Frw no gukoresha ububasha ahabwa n’amategeko mu nyungu ze bwite.

Bamporiki yitabye Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Gatatu tariki 21 Nzeri 2022 yambaye imyenda y’umukara kuva hasi kugera hejuru, n’indorerwamo z’amaso nk’uko bisanzwe.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko umwanya w’umurimo Bamporiki yari afite ariwo wamworohereje kugira abo ategeka, barimo visi meya w’umunyi wa Kigali,Merard Mpabwanamaguru kuza bagahura.

Bamporiki kwaka ruswa uwitwa Gatera Norbert,nyiri uruganda rukora ibinyobwa, rwafunzwe n’Umujyi wa Kigali kubera kutuzuza ibisabwa.

Bwasobanuye ko Bamporiki yari yijeje Gatera ko uruganda rwe ruzafungurwa, bityo yabikoze abyizeye kuko yari afite ububasha ahabwa n’itegeko bituma amusaba ruswa.

Abashinjacyaha babiri basobanuye ingingo n’ibimenyetso ku byaha byo Gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu bwite biregwa bwa Bamporiki.

Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Bamporiki yabanje gusaba Gatera Norbert amafaranga amubwira ko natayahamuha ibikorwa bye bizafungwa, ndetse nyuma biza gufungwa ku ya 28 Mata 2022, biturutse ku makuru Bamporiki yari yahaye Visi Meya w’umujyi wa Kigali ushinzwe imiturire.

Bwana Bamporiki yireguye avuga ko atigeze agira ’Influence’ mu ifungwa ry’uruganda rwa Gatera Norbert ndetse no mu ifungurwa ryarwo, yemera gusa ko yakiriye amafaranga yahawe nk’ishimwe kandi yari asanzwe ahana amafaranga na Gatera Norbert kuva mu myaka 17 ishize kuko ari inshuti.

Yasobanuye ko kuya 3 Gicurasi 2022, yahuriye muri Hotel Grand Legacy na Shema Gregoire wari kumwe na Gatera Norbert abahuza na Visi Meya w’Umujyi wa Kigali kugira ngo barebe uko ibikorwa by’uruganda rwa Shema na Gatera rwafungurwa, avuga ko yabiherewe Ishimwe ryiswe ’Inzoga’.

Yavuze ko yemera ko iyinjira cyaha rye ryahereye ubwo yamenyaga ko yagenewe inzoga (amafaranga), asaba ko yashyirwa kuri Reception akemera kuyakira ariko avuga ko ntacyo yakoze kugira ngo uruganda rufungwe cyangwa rufungurwe kuko atari we ubifitiye ububasha. Yasoje asaba imbabazi ati “Ndasaba imbabazi mvuga ko ndamutse nzihawe zazambera igishoro mu buzima nsigaje kugira ngo ngire umumaro mu muryango w’abanyarwanda”

Ibyo kuba Bamporiki yaratanze serivisi hagendewe ku bucuti, Ubushinjacyaha bwasobanuye ko mbere yo kugira ngo uruganda rufungwe, Bamporiki ari we watanze amakuru, nyuma aragaruka abwira nyirarwo ko yamufasha rugafungurwa. Bityo ngo nta bucuti bwari buhari, ahubwo hari hagamijwe gusaba indonke.

Ubushinjacyaha bwasabye urukiko kwemeza ko Bamporiki ahamwa ibyaha byo Gusaba no kwakira indonke ndetse no gukoresha ububasha ahabwa n’itegeko mu nyungu ze bwite, bityo agahanishwa igifungo cy’imyaka 20 ndetse n’ihazabu ya Miliyoni 200FRW.

Bamporiki we yasabye urukiko kumwumva no kumugabanyiriza ibihano kugira ngo azagire Icyo amarira umuryango Nyarwanda ndetse na we ubwe agire icyo yimarira.

Ubushinjacyaha bwavuze ko bwumvise ko Bamporiki atemera ibyaha aregwa 100%, bityo butigeze butekereza ku kumugabanyiriza ibihano avuga.

Itegeko ryo mu 2018 ryerekeye kurwanya ruswa risobanura indonke nk’ikintu cyose gisabwe, gitanzwe, cyakiriwe cyangwa gisezeranyijwe kugira ngo mu buryo bunyuranyije n’amategeko, hakorwe cyangwa hatagira igikorwa.

Perezida w’urukiko yanzuye ko urubanza ruzasomwa ku ya 30 Nzeri 2022.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *