Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye igihugu akamaro (RURA), rwatangaje ko ibikomoka kuri peteroli guhera taliki ya 8 Ukwakira, ibiciro bizaba byagabanyutse.
Nk’uko byakomeje gukorwa kuva muri Gicurasi 2021 aho Leta y’u Rwanda yigomwa imisoro isanzwe itangwa ku icuruzwa ry’ibikomoka kuri peteroli kugira ngo hirindwe ingaruka zakomoka ku izamuka rikabije byabyo ku isoko ry’u Rwanda.
Kuri iyi nshuro nabwo Leta yigomwe imisoro kugira ngo igiciro cya mazutu cye kwiyongeraho amafaranga y’u Rwanda 51 kuri litiro, ahubwo kigabanyukeho amafaranga y’u Rwanda 20.
Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe gukumira ingaruka z’ubwiyongere bw’igiciro cya mazutu ku biciro by’ibindi bicuruzwa.
Ibi biciro bishya bisimbuye ibyashyizweho muri Kanama 2022, aho igiciro cya mazutu cyaguraga amafaranga y’u Rwanda 1607 kuri litiro, naho lisansi ikagura amafaranga y’u Rwanda 1609.