Fri. Sep 20th, 2024

Ku wa Mbere, tariki ya 17 Ukwakira, mu ishuri ry’amahugurwa rya Polisi y’u Rwanda riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, hatangijwe amahugurwa y’abarimu b’abapolisikazi ajyanye no kubungabunga amahoro mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye.

Ni amahugurwa yateguwe ku bufatanye n’umutwe w’Ingabo n’abapolisi bo mu bihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba washyiriweho gutabara aho rukomeye (EASF), igihugu cya Denmark ndetse na Norvège, azamara iminsi itanu yitabirwa n’abapolisi 24 batoranyijwe mu bihugu bitandatu bihuriye muri EASF.

Ubwo yatangizaga amahugurwa, Umuyobozi w’Ikigo cy’amahugurwa cya Polisi, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, mu izina ry’ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda, yavuze ko amahugurwa nk’ayo ari ikimenyetso gishimangira ubushake bw’ibihugu bigize EASF mu kongerera ubushobozi abapolisikazi bwo kubungabunga no kunoza ibikorwa bihuriweho n’inzego z’umutekano, zikorana kandi ziteguye gukemura amakimbirane igihe yaba avutse.

Yagize ati: “U Rwanda rwiyemeje guharanira ko abagore bagira uruhare rugaragara mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano.”

U Rwanda ruri mu bihugu bitanga umubare munini w’abapolisikazi mu butumwa bwo kubungabunga amahoro, aho byibuze 30% by’abapolisi boherezwa ari abagore.

CP Niyonshuti yavuze ko kugira ngo intego umutwe wa EASF wihaye igerweho, hakenewe kugira abapolisi babishoboye, bafite imyitwarire myiza, b’abahanga kandi babigize umwuga bizagerwaho binyuze mu mahugurwa.

Yongeyeho ko mbere yo kohereza abapolisi mu butumwa ubwo ari bwo bwose bwo kubungabunga amahoro, ari itegeko ko abapolisi batoranyijwe bagomba guhugurwa no gukoreshwa ibizamini kugira ngo harebwe niba babifitiye ubushobozi.

Ati: “Ku byerekeranye n’abapolisi bakora akazi k’ubujyanama (IPOs) boherezwa mu butumwa, isuzumabumenyi rikoreshwa n’abarimu babifitiye impamyabumenyi zemewe, ryibanda cyane ku bumenyi bw’ibikorwa by’Umuryango w’Abibumbye byo kubungabunga amahoro ndetse n’ibyo gucunga umutekano bishingiye ku bipimo mpuzamahanga; ubumenyi bw’indimi, gutwara imodoka, gukoresha imbunda no kurasa ndetse n’ubumenyi bwa mudasobwa. Ibi ni bimwe mu bibategereje nyuma yo kurangiza aya mahugurwa.”

Col. Ali Mohamed Robleh, ukuriye ishami rya Polisi muri EASF, yavuze ko uyu muryango uzakomeza politiki yo guteza imbere uburinganire hagamijwe kongera umubare w’abapolisikazi baturuka mu bihugu biwugize boherezwa mu bikorwa bya Polisi ya EASF.

Yagize ati: “Abagore nabo bakwiriye guhabwa umwanya mu nzego zifata ibyemezo kimwe na bagenzi babo b’abagabo.”

Bjarne Askholm, Ushinzwe ubujyanama bwa Polisi (Police Advisor) mu muryango wa EASF, yavuze ko mu minsi itanu, abitabiriye amahugurwa bazigiramo byinshi kandi bakungurana ubunararibonye.

Yagize ati: “Muzahabwa ubumenyi bujyanye n’uko umwarimu ukoresha isuzumabumenyi ku bitegura koherezwa mu butumwa yitwara  kandi namwe muhugurane kugira ngo muzamure urwego rw’ubushobozi.”

Aya mahugurwa abaye ku nshuro ya mbere, agamije kongerera ubushobozi amatsinda yo mu bihugu byibumbiye muri EASF, azaba ashinzwe guhitamo, gukoresha isuzumabumenyi no gutegura abapolisi bakora nk’abajyanama, bwo gukoresha ikizamini gitangwa mbere yo koherezwa mu butumwa cyitwa ‘Mission Service Assessment’ mu rurimi rw’Icyongereza, cyaba cyateguwe n’Umuryango w’Abibumbye cyangwa umuryango w’Afurika yunze ubumwe.

Bazajya kandi bifashishwa mu gihe cyo gukoresha ibizamini byateguwe n’iyo miryango mu bihugu byabo ndetse no mu bindi bihugu bigize EASF.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *