Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge (ANU) ryafatiye mu karere ka Rusizi umugabo w’imyaka 43 y’amavuko, wari ufite udupfunyika tw’urumogi 5,600 yari agiye gukwirakwiza mu baturage.
Yafatiwe mu mudugudu wa Kamuhirwa, mu Kagari ka Kamurera, mu murenge wa Kamembe, ahagana saa Saba n’igice zo ku gicamunsi cyo ku wa Gatatu tariki ya 19 Ukwakira.
Chief Inspector of Police (CIP) Mucyo Rukundo, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Iburengerazuba, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’Umuturage.
Yagize ati:” Twari dufite amakuru ko uyu wafashwe asanzwe ari umucuruzi w’Ibiyobyabwenge by’urumogi yakuraga mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC). Ku wa Gatatu nibwo twahamagawe n’umuturage wo mu mudugudu wa Kamuhirwa, avuga ko amubonye afite umufuka bicyekwa ko urimo iurumogi.”
Yakomeje agira ati:”Tukimara guhabwa ayo makuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kumufata, abapolisi bamugwa gitumo muri uriya mudugudu wa Kamuhirwa afite umufuka wari urimo udupfunyika 4,900 tw’urumogi ahita atabwa muri yombi, abapolisi bagiye kumusaka iwe mu rugo mu mudugudu wa Kadasomwa, mu Kagari ka Kamashangi basangayo utundi dupfunyika 700 twari mu gafuka kari gateretse mu cyumba araramo.”
Yiyemereye ko asanzwe acuruza ibiyobyabwenge, urumogi yari afatanywe akaba yari yarwinjije mu gihugu mu rucyerera rwo kuri uwo musi arukuye muri Congo aho yari yaruhawe n’uwitwa Mama Linda bari bumvikanye ko ari bumushyire ibihumbi 300 Frw nyuma yo kurugurisha.
CIP Rukundo yashimiye umuturage watanze amakuru yatumye ibiyobyabwenge bifatwa bitarakwirakwizwa mu baturage.
Yaburiye kandi abishora mu bucuruzi bw’ibiyobyabwenge bitewe n’ingaruka zabyo kuri bo, ku muryango ndetse no ku gihugu.
Yagize ati ati: “Gushora amafaranga mu biyobyabwenge ni ukuyatwika kuko isaha iyo ariyo yose byafatwa, ubifatiwemo nawe agafungwa, agasigara ari umutwaro ku muryango we n’igihugu, kuko aba yitabwaho kandi adakora bityo bikagira ingaruka mbi ku iterambere ry’umuryango w’uwabifatiwemo n’igihugu muri rusange”.
Uwafashwe n’ibiyobyabwenge yafatanywe yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Kamembe kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akuriranyweho.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda, aho uruhamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.